Rwamagana: Abahinzi barasabwa guhinga babungabunga ubutaka

Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2026A, cyatangirijwe mu Kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, abahinzi bashimiye ibyiza byo guhinga babungabunga ubutaka, harimo kubona umusaruro mwinshi, no kugabanya igishoro umuhinzi yakoreshaga.

Ubuhinzi bwo kubungabunga ubutaka, ababukora baharura mu murima ibyatsi bitandukanye na mbere aho abahinzi bajyaga barima umurima mbere yo gutera imyaka.

Ndayambaje Elias, wo mu mudugudu wa Kavura, Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro avuga ko uburyo bwo kubungabunga ubutaka yabukoresheje bukamuzanira inyungu ugereranije na mbere akibanza kurima umurima.

Ati: “ nkanjye uyu mwaka ni uwa 3 mpinga gutya, nka ari imwe iyo byabaye bike nsaruramo ibiro 80, kandi mbere ntarabukoresha nezaga nk’ibiro 20, ubaye ufite ari 16 wabona umusaruro mwiza, ukihaza mu biribwa, ukarihira abana amashuri yewe ukaba wanagura inka”.

Abahinzi barimo kumva ubutumwa butandukanye nyuma yo guhingura.

Mukamitari Enatha, ni umuhinzi yavuze ko ibyiza byo guharura babungabunga ubutaka birimo ko ubutaka bugarura umwimerere, ikindi bituma udasohora amafaranga menshi yo gutunganya ubutaka, bikongera umusaruro kuko bigarura umwimerere w’ubutaka. Ati “ iyo uharuye ifumbire nubundi iba iri muri bwa butaka bwo hejuru, ariko iyo urimye ukura bwa butaka bwo hasi, ukaba aribwo uzana hejuru bigatuma utabona umusaruro, icyiza cyo guharura bitanga umusaruro, kandi bikagabanya n’igishoro”.

Ayinkamiye Agnès . Umuyobozi wa RAB sitatiyo ya Rubirizi.

Ayinkamiye Agnes ni Umuyobozi wa RAB sitatiyo ya Rubirizi avuga ko ari uburyo bushyashya barimo kwigisha abahinzi . Avuga ko babwita uburyo bubungabunga ubutaka utarimye kugirango ukomeze ububungabunge, ugatera kandi akabona umusaruro mwinshi.

Ati “nkuko mwabibonye hano nibwo buryo twakoresheje, abahinzi baraharura, barangiza bagacukura imyobo bagashyiramo ifumbire bagatera, bugabanya igishoro k’umuhinzi, umwanya umuhinzi yafataga arima ubutaka bwe.”

Uyu muyobozi anavuga ko hari abarimo guhugura abahinzi kugira ngo ubu buryo aribwo buzajya bukoreshwa kuko bunarwanya n’isuri.

Abahinzi bakaba bashishikarizwa gukoresha ubu buryo bwo kubungabunga ubutaka.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yahaye ubutumwa abahinzi . Ati : “ igihembwe cy’ihinga cya A, ni cyiza cyane, kuko kiba na kirekire, n’igihe cy’imvura kikaba kirekire, ubutumwa duha abaturage ni ukuvuga ngo bahinge kare kuko imvura yatangiye kugwa, kandi bahinge ahantu hose kugirango tubone ibidutunga bihagije ariko banahinge muburyo bwa kijyambere kuko ifumbire irahari.”

Yakomeje agira ati: “kuko tutagira imisozi ihanamye tugira umuyaga mwinshi, tukaba turabakangurira kuzirika ibisenge, kugirango bitazatwarwa, tukongera kubakangurira kuzatera ibiti byinshi guhera mu kwezi kwa 10.”

Mu Karere ka Rwamagana ahateganijwe guhuza ubutaka hagahingwa ibigori hangana n’ibihumbi 17,086, sezo 2026 A.

Nyirahabimana Josephine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 10 =