RCSP: Byaba byiza umuhinzi yibonye mu igenagaciro ku musaruro

Karangwa Cassien Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi bw'Imbere mu Gihugu muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda
Bamwe mu bahinzi bakozweho ubushakashatsi n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya leta RCSP (Rwanda Civil Society Platform), ku biciro by’ibihingwa by’umuceri, ibigoli ndetse n’ibirayi bemeza ko ibiciro by’umusaruro wabo batazi aho bikorerwa kuko nta ruhare bagira mu kubigena.
Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwakorewe mu turere umunani, bwerekanye ko abahinzi b’ibirayi 72, 1% basaba ko bajya bagira uruhare mu kugena igiciro. Ni mu gihe bavuga ko bagwa mu gihombo bashyirirwaho igiciro hatitawe ku byakoreshejwe mu gihe cy’ihinga. Si abahinzi b’ibirayi gusa batagenerwa ibiciro ku byo bejeje kuko n’abahinzi b’umuceri n’ibigoli babajijwe bemeza ko nta guciririkanya kukibaho ngo kuko basanga bashyiriweho igiciro batabigizemo uruhare.
Dr Michel Rwibasira nk’umwe mubagize itsinda ryakozwe ubu bushakashatsi avuga ko amakuru bayakuye mu bahinzi bagera kuri 577 bahinga ibirayi,umuceri n’ibigoli. Aba bahinzi ngo bavuze ko kutagira uruhare mu gushyiraho igiciro bibagusha mu gihombo, kuko bashora byinshi bakinjiza bike. Uyu mushakashatsi ati”byaba byiza umuhinzi yibona mu ruhererekane rw’igenagaciro uhereye mu ihinga kugera ku musaruro.“
Ibyo ubushakashatsi bwagaragaje,Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA)ntibubyemera kuko bo bemeza ko mu kugena ibiciro by’umusaruro abaturage babigiramo uruhare,nkuko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’uru rwengo Dr Proseffeur Habimana Jean Damascène .
Karangwa Cassien Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda nawe yemeza ko abahinzi bagira uruhare mu kugena igiciro cy’umusaruro , ariko akavuga ko amakuru ashobora kuba atabageraho neza, kuko baba bahagarariwe n’abayobozi b’amakoperative ndetse n’abahinzi babigize umwuga.