Icyayi cy’u Rwanda kigera ku meza y’abakunzi bacyo mu mahanga kitagombye kunyuzwa mu nganda z’iwabo

Icyayi cy' u Rwanda

Mu nama ikomeye iherutse kubera i Kigali kw’iterambere ry’ubuhinzi n’ubucuruzi rw’ibibukomokaho haganiriwe ku gihombo Afrika iterwa no kohereza mu mahanga umusaruro utaratunganirijwe mu nganda zacu kuko kuri byinshi ntazo dufite. Gusa ku cyayi siko bimeze kuko u Rwanda rufite inganda zitunganya icyayi.

Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bifite umwihariko wo kugera ku meza y’abanyamahanga kitabanje gutunganyirizwa mu nganda zabo ngo natwe bakidusubize bagihinduye ukundi bakongera nabo bakakitugurisha baduhenze.

Abenshi mu Banyarwanda ariko ni abumva ko icyayi kituzanira amadevise ariko ntibamenye uko gisa, uko kigaragara mu murima n’uko gitunganywa mu nganda. Nasuye intara y’uburengerazuba gihingwamo cyane nkaba naratekereje kubasangiza uko nabonye icyayi cy’u Rwanda.

Gihingwa ari amababi y’icyatsi kibisi kikagera ku meza gifite amabara atandukanye bitewe nuko cyatunganijwe mu ruganda. Ariko hari icyamamaye kigumana ububisi bwacyo bw’icyatsi kikanyobwa cyitwa GREEN TEA mu cyongereza cyangwa THE VERT mu gifaransa. Iyo green tea ngo igira amabanga menshi atunga ubuzima bw’abakinywa bakamererwa neza kandi kikabongerera imbaraga.

Ahitwa mu Biryogo i Nyamirambo ha Nyarugenge, nimugoroba aba ari urujya n’uruza rw’abashaka aho bahagarika imodoka ngo barebe aho banywera thé vert ku rubaraza rw’amazu itegurirwamo.

Ugisutse mu gikombe hari igisa n’umukara, hari igisa n’ubuki, hari n’igisa nk’iroza cyangwa nka ya nzoga bita Cognac. Uko gitandukanya amabara ninako gitandukanya icyanga mu kanwa. Ugiye ku ruganda rw’icyayi rwa Kitabi muri Nyamagabe bakwereka icyayi cyoherezwa umwamikazi w’Ubwongereza. Hari ibijya mu Barabu n’ibijya i Burayi no muri Amerika. Abanyarwanda nabo batangiye kukinywa ariko benshi ntibazi uko gisa mu murima nkuko abanyamahanga bagikunda ndetse n’ikawa ariko batazi ko gihingwa.

Hari icyayi gihingwa ku misozi, hari n’igihingwa mu bibaya. Abajya Rusizi banyuze mu Nyungwe bashimishwa no kubona imirima y’icyayi ibanziriza ishyamba bakanasohokera ku yindi. Ubibonye ubwa mbere ntiwabura guhagarara ngo ufate umwanya wo kwitegereza neza imisozi Rurema yabumbye nk’imitako irambuye cyangwa isobetse nk’ibiseke bisobanya amabondo.

Icyo cyayi kugirango kiboneke gikwire imisozi kugeza bagisarurira muri izo nganda, hari inzira ndende yo gutegura imbuto, gukuza ingemwe muri pepinière no kuzitera mu mirima.

Umurimo wo gutegura imbuto no kuzitera wiganjemo abakobwa n’abategarugoli batojwe kumenya gutandukanya urubuto rw’icyayi mu mashami n’ibibabi byinshi byose bisa. Urubuto rw’icyayi rugizwe n’agati n’akababi kamwe, hagati ya byombi hari umwumba (bourgeon) ariwo uzavumbukamo ingemwe. Urubuto ruhumbikwa mu gihoho.

Bagendeye ku nama za Agronome bamenya uko bategura ibihoho biterwamo rwa rubuto. Hasi kakabanzamo kuri 2/3 itaka ry’umukara ariryo rifite ifumbirei izonkwa n’imizi y’urugemwe ariko ikaba ishobora gutwika urubuto mbere yuko umwumba warwo utangira guhumeka no gukurakuza umuzima ukesha imirasire y’izuba nayo yoroheje ariyo mpamvu imbuto zikiri ntoto zitwikirwa. Hejuru ya rya taka ry’umukara buzuzaho kuri 1/3 itaka ry’umutuku ridakungahayemo ifumbire ariko ridashobora no kwangiza rwa rubuto ahubwo rigasigasira ubuzima urubuto rwavanye ku ishami rwaciweho kugeza gihe imizi itungukiye ikajya gushaka amafunguro muri rya taka ry’umukara ribanza hasi mu gihoho.

Ikimenyetso cyuko umwumba wafatishije ubuzima kikaba nyine iyo mizi igenda ikura isanga rya taka ryo hasi ry’umukara rikungahayemo ifumbire noneho umwumba nawo ukagenda ubumbura ibabi rishya rizabyara n’andi mababi. Urubuto iyo rumaze kuba agati gakomeye ntacyarusubiza inyuma, rusohoka mu mbere aho rwari rutwikiriye noneho rukajya hanze ku zuba ritagishoboye kurwonona.

Amababi mashyashya ibanga rya photosynthèse (uburyo ikimera cy’icyatsi cyishakamo ibigitunga gikoresheje urumuri rw’izuba) rikayongerera ubuzima arinako imizi nayo iyazamurira ubutohe n’igaburo ry’ifumbire.

Hagomba nanone ubutaka bwinshi buhingwaho icyayi, hegitari z’imisozi icyayi cyiharira dore ko aho giteye nta kindi kihamera.

Icyayi kigomba kumishwa mu ruganda, hagakenerwa ibiti byinshi byo gucana ari nayo mpamvu mur’utwo turere tw’inganda z’icyayi harangwa n’amashyamba y’ibiti cyane cyane by’inturusu nazo ziharira ubutaka zigasarurirwa ku ruganda.

Iyo tuvuze rero ibyatunganirijwe mu nganda zacu bisohokamo bijya ku isoko byambaye kashe y’u Rwanda. Bikava ku isoko gutyo bijya ku meza y’abakunzi bacyo

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 9 =