RBC yatangije gahunda yo kwipima sida ukoresheje icyo bita ORA QUICK

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC cyatangije Uburyo bwo kwipima virusi itera sida bwitwa ORA QUICK ubu buryo ngo umuntu azajya yipima we ubwe ntamuganga ubimfashijemo akamenya uko ahagaze atabanje kujya kwamuganga ibi ngo bizatinyura abantu benshi bagiraga ubwoba bwo kujya kwipimisha kwa muganga no gutinya abababona.

Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe ku rwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no mu maraso ,avuga ko iyi serivisi izatuma umubare w’abipimisha bakamenya uko bahagaze mu Rwanda uziyongera bityo bikarushaho kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abandura virusi itera sida.

Agira ati “ ubu buryo bwo gufasha abantu kwipima virusi itera sida batagiye kwa muganga bizatinyura benshi kuko umuntu ubwe ariwe wipima akoresheje Uburyo bwitwa ORA QUICK akabasha kumenya uko ahagaze mu minota makumyabiri akaba amaze kubona igisubizo cy’uko ahagaze. Ibi rero bizadufasha kumenya neza umubare w’abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kandi binadufashe kubakurikirana neza bahabwa imiti.”

Dr Nsanzimana akomeza avuga ko mbere hari umubare munini w’abantu batinyaga kujya kwa muganga kwipimisha bagatinya ko hari abamenya uko bahagaze ariko ubu buryo bwo kwipima buzatuma hari umubare mwinshi w’abamenya uko bahagaze ariko nyuma yo kumenya uko bahagaze tubagira inama yo kugana kwa muganga akagirwa inama niba asanze yaranduye bakanamutangiza imiti ndetse bakamukurikirana.

Kamaliza Julienne umuturage utuye mu murenge wa Gitega avuga ko iyi gahunda yo kwipima virusi itera SIDA izatuma hari benshi bipimisha bakamenya uko bahagaze.

Ati “ mbere wasangaga abantu benshi batinya kujya kwa muganga kwipimisha virusi itera sida ariko iyi gahunda yo kwipima wowe ubwawe utabanje kujya kwa muganga izatuma benshi batinyuka bamenye uko bahagaze abasanze baranduye  bafate imiti kandi n’abatarandura barusheho kwirinda bityo njyewe mbona iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera sida.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC mu myaka itanu ishize imibare yagaragazaga ko impuza ndengo mu gihugu abanyarwanda 3 ku ijana bafite virusi itera sida bangana n’abantu ibihumbi 240.000. Umujyi wa Kigali ni wo ufite umubare munini w’abanduye virusi itera SIDA kuko abantu 6.3 aribo bafite SIDA, kuva ku myaka 20 kugera kuri 24 abagore nibo bari hejuru kurusha abagabo, mu gihe mu bagabo kuva ku myaka 40 kugeza ku myaka 45 abagabo bafite virusi itera SIDA  ari benshi kurusha abagore. Ubushakashatsi kandi bwagaragajeko abakora uburaya  hafi 46% bafite virusi itera SIDA naho abagabo baryamana n’abandi bagabo ni 4%.

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

google_plusone

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 9 =