ONZEBOX SPORTS: Salle nini y’imyidagaduro igiye gufungurwa mu mujyi wa Kigali

Siporo ngororamubiri ni kimwe mu bintu bikunzwe n’bantu benshi muri iki gihe. Iyi akaba ari nayo mpamvu uko bwije n’uko bukeye, inyubako na salle nini zigenda zifungurwa mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu bice bigize umujyi wa Kigali.
Kuri ubu, abantu batari bake bategereje gutaha ku mugaragaro Salle nini yahariwe gukorerwamo siporo zizwi nka Aerobics n’ibirebana na Sports Massage aho iyi salle igiye gufungurwa na sosiyete ya Onzebox, ikaba iherereye ku Kinamba mu mujyi wa Kigali,.
Iyi sosiyete yatangaje ko iki gikorwa ari kimwe mu mishinga bari bafite muri uyu mwaka wa 2023 aho ku ikubitiro iyi salle bayifunguye mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko ku Kinamba cya Gisozi, umuhanda KN 12 St, hejuru yahakorera banki ya Kigali, muri etage ya kabiri.
Nkuko Coach Phocas Kagorora, ari nawe ushinzwe iyamamazabikorwa muriyi sosiyete yabitangarije ikinyamakuru cya The bridge Magazine, yavuze ko intego yabo ariyo gutoza byuzuye abantu bakora siporo ya Aerobics, hakiyongeraho gutanga inama zirebana n’imirire ku bifuza kugabanya ibiro, gufasha abafite uburwayi butandukanye babereka siporo zabafasha, n’ibindi.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa ni kuri uyu wa kane taliki ya 13 Nyakanga 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba ku Kinamba. Ibi birori bikazabanzirizwa no kumenyana hagati y’abantu, bahanahana amakuru y’ibyo bakora ku bitabiriye bose, ibizwi nka networking mu rurimi rw’icyongereza, nyuma yuwo muhango hagakorwa Siporo ya Aerobics.
Onzebox Sports irahamagarira buri wese ukunda siporo muri rusanjye kuzitabira uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro iyi salle, dore ko yabashyiriyeho igabanyirizwa rya 25% aho umuntu azajya yishyura amafaranga ibihumbi bibiri by’amanyarwanda (2,000RWF), agahabwa indi minsi 3 y’ubuntu bityo akaba yabasha gukora siporo indi minsi 3 yikurikiranya nta kiguzi asabwe, iyi poromosiyo ikazarangirana n’iki cyumweru taliki ya 16 Nyakanga 2023 saa tatu z’ijoro(09:00 PM).