Nyirabera yiteje imbere kubera ibidukikije n’Ubukerarugendo

Nyirabera Marie Chantal afata amafoto mu isanzure y'ibidukikije
Nyirabera Marie Chantal yahembewe kuba umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’ibidukikije ku ihumana ry’Umwuka (Air Pollution). Ni Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga wo Kubungabunga ibidukije muri uyu mwaka wa 2019.
Nyirabera ni umunyamakuru umaze imyaka igera ku munani yibanda ku nkuru z’ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima.
Ibi byanatumye agira igitangazamakuru cyandika ku nkuru z’Ibidukikije n’Urusobe rw’Ibinyabuzima n’Ubukerarugendo. Ari nacyo cyahembewe inkuru nziza n’Ikigo k’ Igihugu Gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) muri uku kwezi ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kubungabunga ibidukije.
Mu 2014 yatangije Magazine yibanda ku bidukikije n’Ubukerarugendo(Rwanda For You Magazine, mugihe mbere yagiraga urubuga www.rwandaforyou.com, avuga ko byamufashije kumenya byinshi ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati : “Gufata umurongo umwe nkakora ku bintu bimwe byatumye menya ibintu byinshi mu buryo bwo kunoza umwuga, mbikorana umwete, nkabikunda ugasanga n’abo duhura bantera imbaraga umunsi kuwundi sinshike intege.”
Akomeza anavuga ko yabashije kwegerana n’impuguke zibizobereyemo bungurana ibitekerezo, anamenyana n’ibigo bitandukanye bikora muri izo nzego.
Ati :“Namenye byinshi haba ku mvugo zikoreshwa mu kwandika ku bidukikije, nagiye mbona amahugurwa, nahuye n’abantu benshi batandukanye babisobanukiwe kundusha banyungura ubumenyi, nahakuye ubumenyi bwinshi.”

Mu mikurire ye ngo yakuze akunda isomo ry’ Ubumenyi bw’isi (Geographie na science) nubwo yize indimi, agakomerezaho itangazamakuru ngo yahoranaga indoto zo kuzaba umwanditsi, aza kwisanga yandika mu rwego rw’inkuru n’ibinyamakuru, avuga ko inzozi ze zabaye impamo.
Ati : “Nkiga mu mashuri yisumbuye wasangaga nkunda gusoma utunyamakuru mu gihe abandi basomaga udutabo tuvuga inkuru ndende. Ubu nishimiye ko nange nabashije kugira icyange gitangazamakuru kandi kikaba kitwara neza mu gukora neza inshingano zacyo nkanahabwa ibihembo.”
Inzozi zisigaye ngo ni ukurushaho kuba Umunyamakuru w’Umwuga, akaba yakwandika mu binyamakuru bya ‘International Geography’ nubwo ngo kugeza ubu abasha guhanahana n’abandi ibitekerezo kumbuga nkoranyambaga zabo, anifuza kuzaba nk’umunyamakuru wa ‘Science et Vie’ bityo, akazagera kure nk’aho nabo bageze, kuko abigiraho byinshi.
Mu buzima busanzwe usanga akunda kumenya inyamanswa zitandukanye, ibyo muri za Pariki, mu mazi, mu kirere n’ibindi birebana n’ibidukikije n’Isanzure.
Avuga ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari ukubungabunga ubuzima bw’umuntu kuko ibidukikije ari byo bituma umuntu abaho neza bikaba isoko y’ubuzima, bitanga amazi, bigatanga umwuka mwiza abantu bahumeka, umuntu n’Ibidukikije biruzuzanya, ngo niyo mpamvu abantu bagomba kubibungabunga nk’ubutumwa agenera abatuye isi.