Nyagatare: Abunzi basabwe kwirinda ruswa no gukomeza ubumwe mu baturage

Kuri uyu wa 09 kamena 2025, mu mahugurwa agamije kurwanya ruswa no kwimakaza ubutabera butabogamye, Umuvunyi Mukuru Wungirije, Bwana Mukama Abas, yasabye abunzi bo mu karere ka Nyagatare gukora kinyamwuga, birinda impano n’ibindi bishobora kubagusha mu buriganya.

Yabibukije ko inshingano z’abunzi zidashingiye ku guca imanza, ahubwo zishingiye ku kunga no kubanisha abaturage, bityo bakwiye kwitandukanya n’ibyaha bijyanye n’akarengane na ruswa

Ati “Ushobora gukemura ikibazo mu buryo bwiza, ariko undi akumva ko bamurenganyije. Mugomba rero kurarama kuko bituma akazi mugakora neza kuko muba mwunze abantu.”

Yaburiye abunzi kujya birinda guca imanza, kuko atari yo nshingano bahawe. Yasobanuye ko bashyiriweho kugira ngo bagire uruhare mu kunga no kubanisha abaturage, aho kuba abacamanza. Yanavuze ko mu bibazo abunzi bakemura, harimo ibijyanye n’amasambu, imitungo itarengeje miliyoni eshatu n’ibindi bireba imiryango, kandi ko bagomba gukora ibyo byose badafite aho babogamiye.

Mukama Abas ati“Iyo ugiye gukoresha icyenewabo cyangwa ikimenyane uba ugiye guha umuntu ibyo atagakwiye kubona. Ibyo ni ibyaha bya ruswa. Mugomba kutagira aho mubogama.”

Uyu ni Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abas

Aya mahugurwa yibanze ku kurwanya ruswa binyuze mu gukangurira abunzi gusobanukirwa ko “nta mpano ibaho ku mwunzi.” Uwamahoro Claudine, Perezida w’abunzi mu kagari ka Rurenge, yavuze ko aya mahugurwa yabafashije kurushaho kumva uko ruswa yihisha inyuma y’impano.

Ati “Impano ni ikintu umuntu aza akaguha, naho ruswa ni ikintu umuntu aguha kugira ngo asibanganye ibimenyetso cyangwa kugira ngo umurwaneho”.

Yavuze ko yigeze gutanga raporo ku mwunzi wakekwagaho kwakira indonke mu mwaka wa 2016, kandi ko yirukanwe. Ati “Ubu abo dukorana bose bari mu murongo.”

Uwamahoro Claudine,perezida w’abunzi mu kagari ka Rurenge

Mu bunzi, ibibazo bikemuka neza kurusha inkiko

Mukama yavuze ko gahunda ya Leta y’Ubuhuza ari igisubizo kirambye, kuko ituma ibibazo bikemuka mu buryo bwa “Ndumunyarwanda” bitaragera mu nkiko, bityo hakabaho amahoro n’ubwumvikane kurusha urubanza rushobora gusiga inzigo.

Yagize ati “Iyo binyuze mu bunzi bikarangira neza, haba hari urukundo n’ubuvandimwe. Mu rukiko umuntu ashobora gutsindwa atabuze ukuri, bigateza inzigo”.

Gashabe George, Perezida w’abunzi mu kagari ka Katabagemu, yavuze ko bafashe ingamba zo kwegera abaturage no kubigisha kutemera gutanga ruswa ndetse no gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo.

Ati“Hari abaturage baza ku bunzi mbere y’inteko, bashaka ko ikibazo cyabo gikemuka mu ibanga. Turabakangurira ko ibyo bidakwiriye.”

Yongeyeho ko iyo hari umwunzi ukekwa, bamwihutisha mu bugenzuzi ndetse bakamuhagarika. Ati“Tumushyira ku rutonde rw’abagenzurwa mu minsi 30. Iyo ibimenyetso bibonetse, inteko y’akagari imwambura inshingano.”

Gashabe Georges, perezida w’abunzi mu kagali ka Katabagemu

Raporo y’urwego rwa Leta rushinzwe guteza imbere imiyoborer myiza (RGB) yo muri 2024, yashyize abunzi ku mwanya wa kane mu nzego zishinjwa ruswa n’akarengane binyuze mu kimenyane. Gusa ababikurikiranira hafi bavuga ko ibyo byavuye ahanini ku myumvire y’abaturage batari bamenya neza inshingano z’abunzi cyangwa se ugasanga bamwe bakeka ruswa aho itari.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
42 ⁄ 21 =