NESA yatangije ubukangurambaga bujyanye na PISA 2025

Kuri uyu wa Mbere, taliki 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’lgihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzampahanga ry’ abanyeshuri ryitwa PISA.

Ubu bukangurambaga bwatangiye none ku wa 17 Werurwe 2025 buzarangira ku wa 6 Mata 2025, buzakomeze ku wa 15 Mata kugeza ku wa 26 Mata 2025. Bukaba butangiriye mu kigo cya ES KANOMBE/EFOTEC.

Ubu bukangurambaga bugamije gusobanurira abafatanyabikorwa mu burezi bw’ u Rwanda cyane cyane abanyeshuri, abarimu, ababyeyi abayobozi b’amashuri, abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’ abanyarwanda muri rusange ibijyanye n’ iri suzuma mpuzamahanga rizakorwa mu Rwanda kuva ku wa 27 Mata kugeza ku wa 7 Kamena 2025. Haribandwa cyane ku kumenyekanisha PISA, akamaro kayo mu kugaragaza ishusho y’ ireme ry’ uburezi mu Rwanda, ndetse n’uruhare rwaryo mu guteza imbere burezi bufite ireme.

PISA ni isuzuma mpuzamahanga ritegurwa n’lkigo Mpuzamahanga cy’Ubufatanye mu Bukungu n’lterambere (OECD). Isuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bafite imyaka 15 mu gukoresha ubumenyi bwabo mu mibare, icyongereza, na siyansi mu gukemura ibibazo biboneka mu buzima bwa buri munsi. Iri suzuma rikorwa buri myaka itatu, rigatanga amakuru afasha ibihugu kunoza ibikorwa by’ uburezi no guteza imbere imyigire. Ibihugu birenga 91 bizitabira PISA 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 18 =