Mu myaka 7 ubwishyu ku ndishyi z’ibyangijwe n’inyamanswa bwikubye inshuro zirenga eshatu_SGF

Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka SGF gitangaza ko kuva 2017 kugera 2024 ubwishyu ku ndishyi z’ibyangijwe n’inyamanswa ziyongereho kuko zavuye kuri miliyoni 190 zikagera kuri miliyoni 750.

Ibi babitangaje ubwo SGF, abafatanyabikorwa, abayobozi b’imirenge, abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge igaragaramo ubwone bw’inyamaswa, RDB (Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere) n’abandi bafatanyabikorwa baganiraga uburyo bwo kunoza imikoranire no gutanga serivisi nziza ku bangirizwa n’inyamaswa.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa SGF Madamu Nibakure Florence, yavuze ko bigaragara ko ubwone bwazamutse ku kigero cyo hejuru mu buryo bugaragara. Aho yagize ati “Kuva 2017-2024, imyaka 7 ishize hakiriwe amadosiye asaba indishyi z’ibyangizwa n’inyamanswa yagiye yiyongera uko imyaka yakurikiranye, aho bigaragara ko ubwishyu ku ndishyi z’ibyangijwe zavuye kuri miliyoni 190 zikagera kuri miliyoni 750”.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko amadosiye asaba indishyi agahakanirwa na yo yagabanutse, bikaba bigaragaza ko abasaba indishyi basobanukiwe uburyo buzuza ibyangombwa mu gusaba indishyi.

Muri ibi biganiro hanarebwe uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwinjiza muri sisitemu (system) ya SGF amadosiye y’abaturage asaba indishyi.

Bimwe mu byifuzo bijyanye no kongera indishyi abaturage bagaragazaga, ubu byabonewe igisubizo kuko buri mezi atatu SGF ivugurura ibiciro hashingiwe ku makuru bahabwa n’inzego zitandukanye harimo RAB, ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare n’abandi. Ibiciro bizamurwa hashingiwe ku buryo igiciro cya buri gihingwa gihagaze ku isoko.

Irene Barungi

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 19 =