Madame Jeannette Kagame: Umwana ishema ry’umuryango

Madame Jeannette Kagame ari kumwe na bamwe mu bana b' Inkubito z' Icyeza batsinze neza amasomo

Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu kagali ka Ninzi, umurenge Kagano akarere ka Nyamasheke, Madame Jeannette Kagame yavuze ko umwana ari ishema ry’umuryango bityo ko umuntu  agomba kubyara  abo ashoboye kurera n’igihugu gishoboye kwitaho, abana bakarindwa kugwingira, bakaba abana batekanye, bagakura neza, bagahabwa n’ubumenyi.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko abana bose abahungu n’abakobwa bagomba guhabwa amahirwe angana mu muryango, kandi umuryango ugaha agaciro ibiganiro  hagati y’abawugize, haba mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza.

Madame Jeannette Kagame yanashimiye Inkubito z’Icyeza kuko batsinze neza amasomo yabo.   Ati “ubwo mwagize  igihugu giha amahirwe amwe abantu bose nizera ntashidikanya ko muzakomeza  ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  bityo mukera imbuto z’umuryango ushyize hamwe”.

Abagabo n’abagore batambuka bizihiwe no kuza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore uba ku italiki ya 8 Werurwe buri mwaka.

Madame Jeannette Kagame yanavuze ko ubwo umwaka ushize bizihizaha umunsi nkuyu nguyu mu karere ka Nyabihu baganiriye kandi bagatahana umukoro wo gushaka umuti w’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda, ingaruka bibagiraho mu gihe cyo kubyara ndetse no kurera abo bana babakomokaho asaba buri wese gushaka umuti harebwa umuzi w’iki kibazo bahereye ku bantu babatera inda haba abo bangana cyangwa abagabo babaruta  babashuka . Gutoza isuku abana bakiri bato kugirango bakure bayiharanira; kurwanya igwingira ry’abana hitabirwa gahunda mbonezamirire y’abana bato; no gushaka umuti urambye wo gukemura amakimbirane mu miryango. Ababyeyi, abigisha iyobokamana, inshuti z’umuryango bose bakabigiramo uruhare. Ikindi ngo ni ukwita ku biganiro bigenerwa abasore n’inkumi mbere yuko bashyingirwa bagategurwa neza bityo bakazagira umuryango utekanye.

Bamwe mu bayobozi bari baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Nyamasheke

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien yavuze ko mu mwaka wa  2018, abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 418  bahohotewe bamwe banatwara inda ; naho mu baturage  400.018 batuye akarere ka Nyamasheke, ingo zigera kuri 663 zibana nabi. Ababanaga bitemewe n’amategeko bangana ni 1665, ngo abasaga 80% barasezeranye ku bushake bwabo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 × 2 =