KWIBUKA32: Ku biro by’Akarere ka Nyagatare hagiye gushyirwa urwibutso rw’abari abakozi ba Komini Muvumba bazize Jenoside

Mu karere ka Nyagatare hatangajwe gahunda yo gushyiraho ikimenyetso cyihariye kizibutsa abari abakozi ba Komini Muvumba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikazaba kiriho amazina yabo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 30/04/2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abo bakozi, cyatangijwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Nyagatare no kubunamira. Ni igikorwa cyaranzwe n’ubuhamya bwagaragaje amateka y’ivangura n’akarengane byagejeje kuri Jenoside.

Gatete Sylvère Gatera, wari umukozi watanze ubuhamya, yavuze ko kuva mu mashuri abanyarwanda bigishwaga amateka yuzuyemo ivangura n’urwango ku Batutsi, bigakomeza no mu kazi aho abatutsi batotezwaga, bamwe bakirukanwa bazira uko bavutse. Yagaragaje ko na we yirukanywe mu kazi mu 1990 azira ubwoko bwe, ndetse ko hari benshi bakoranaga bishwe Jenoside itangiye.

Gatete Sylvère Gatera yatanze ubuhamya ku ivangura ryakorwaga mu bakozi.

Uhagarariye Ibuka mu karere, Bimenyimana Jean de Dieu, yavuze ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abakozi umunani bakoraga mu cyahoze ari Komini Muvumba bishwe muri Jenoside, asaba ko hashyirwaho ikimenyetso kizajya kibibutsa, ndetse kigashyirwaho amazina yabo.

Yagize ati “Ni ingenzi ko dushyiraho ikimenyetso ku biro by’akarere kizajya cyibutsa abo bakozi, kandi tugakomeza gushakisha n’andi mazina y’abataramenyekana.”

Uhagariye Ibuka mu karere ka Nyagatare Bimenyimana Jean de Dieu.

Meya w’akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yashimangiye ko iki cyifuzo cyemewe kandi ko kizashyirwa mu bikorwa vuba. Yavuze ko biteganyijwe ko icyo kimenyetso kizaba cyamaze gushyirwaho mbere yo kwibuka ku nshuro ya 33 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mayor w’akarere ka Nyagatare Kakooza Henry.

Iyi gahunda igamije gusigasira amateka y’abazize Jenoside, guha agaciro ubuzima bwabo no gukomeza gukangurira abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, hagamijwe ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Abibukwa kuri uyu munsi ni abari abakozi bakoraga mu cyahoze ari komini Muvumba, igice cya Ngarama n’igice cya Kiyombe.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 16 =