Kubaga indwara zo mu mutwe binyuze mu mazuru birinda inkovu zo mu mutwe

Dr Nkusi Agaba Emmanuel, Umuganga w'indwara zo mu mutwe ku bitaro byitiriwe Umwami Faysal n'Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe asobanurira abanyamakuru akamaro ko kubaga indwara zo mu mutwe binyuze mu myanya y'ubuhumekero

Abaganga b’indwara zo mu mutwe bafatanije n’abaganga b’indwara zo mu mazu barimo kwigira hamwe uburyo bavura indwara zo mu mutwe banyuze mu myanya y’ubuhumekero. Ibi bikaba bituma umurwayi atagira inkovu mu mutwe ndetse bigatwara n’igihe gito ngo umurwayi akire.

Dr Nkusi Agabe Emmanuel ukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal n’Ibitaro bya Gisirikare by’ i Kanombe akomeza asobanura ko ubu buvuzi  bukorwa uciye mu myanya b’ubuhumekero ujya mu mutwe burimo kwigwa n’abaganga b’  bavura indwara zo mu mazuru ndetse n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe buzafasha abarwayi kutagira inkovu kuko hari n’igihe inkovu zizana ibindi bibazo cyangwa bikangiza ubwiza bw’umuntu ndetse ngo n’igihe byafataga ngo umuntu agakire igisebe kiragabanuka.

Ikindi ngo nibakoresha ubu buryo bakabona harimo kanseri, abarwayi bazajya boherezwa ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe kugira ngo ibikeneye gushiririzwa bishiririjwe, ibibagwa bibagwe.

Indarwa zivurwa n’ibibyimba byo mu mutwe, kanseri, indwara ziri ku bwonko niziri bugufi y’ubwoko.

Dr Nkusi anavuga ko kubera ko babonye icyuma cyo gushiririza kanseri, barimo kuganya umubare w’abarwayi bohereza kwivuriza hanze y’ u Rwanda.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 12 =