Inkunga y’ingoboka ihabwa Abageze mu zabukuru barokotse Jenoside ibafasha kwiteza imbere

Inkunga y'ingoboka bahawe yabafashije kugura amatungo.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bageze mu zabukuru batuye mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi bavuga ko bamaze kwiteza imbere binyuze mu nkunga y’ingoboka bahabwa na Leta.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru  bagaragaje ko inkunga y’ingoboka bahabwa iyo ikoreshejwe neza ibagirira umumaro.

Habimana Charles, umwe mubagenerwa bikorwa ba gahunda y’ingoboka utuye mu Murenge wa Rubengera yagize ati “Inkunga y’ingoboka mpabwa iramfasha cyane muri ubu buzima, mbasha gukemura ibibazo ndetse nkaba naranaguzemo amatungo magufi.

Habimana yanavuze ko hari amatsinda aterana ndetse akanizigama mu bihe bitandukanye, akaba yaragiye mu itsinda aho buri munyamuryango yizigama rimwe mu kwezi, barabitsa mu gihe cyo kugabana ya mafaranga akabafasha kuko aza atubutse bakayifashisha mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere.

Yagize ati “nkuko mubizi, ubu hariho gahunda zo kujya mu bimina, kugurizanya no kwizigama nange rero si nasigaye inyuma, mu mafaranga mpabwa mbasha kuzigama ibihumbi 4000 rwf buri kwezi. Naguze amatungo magufi arabyara mbasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe mu gihe ngitegereje guhabwa indi nkunga yo mu kwezi gukurikiyeho. ʺ

Ingabire Marie Rose, nawe ni umwe mubahabwa inkunga y’ingoboka mu Murenge wa Rubengera, nawe avuga ko bakoze itsinda ryo kuzigama ndetse no kugurizanya ku buryo ugize ikibazo bafata muri yayandi bizigamiye bakamuguriza agakemura ibibazo mu rwego rwo gukomeza inzira y’iterambere.

Yagize ati “turrrashimira cyane Leta y’ u Rwanda kuko ituba hafi bigatuma dukomeza kugira icyizere cyo kubaho”.

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Rubengera, Ibyishaka Brigitte, yavuze ko iyi nkunga   ifasha cyane aba bagenerwa bikorwa. Ati ʺhari nk’abasaza ndetse n’abakecuru baba batakibasha kugira icyo bikorera, rero iyi nkunga bahabwa ikaba ibafasha kwishyura ya mirimo batakibasha kwikorera nko guhinga imirima, hanyuma bakishyura umuhinzi”.

Kuri ubu umubare fatizo uhabwa umuryango ni amafaranga ibihumbi 12 mu gihe kingana n’ukwezi.

 

Mutarutwa Eugenie

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 12 =