Kabuga: Hamuritswe uburyo buzorohereza abahinzi kuhira

Umuyobozi Mukuru wungirije mu mushinga Hinga Weze, Mukamana Laurence afite imirasire y'izuba igendanwa ikoreshwa mu kuhira imyaka.
Mu gihe abahinzi bagorwaga no kuhira imyaka, hamuritswe uburyo bushya bwo kuhira bugendanwa hakoreshejwe imirasire y’izuba.
Ubu buryo bushya bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, umuhinzi yitwaza umurasire w’izuba, umupira wo kuhira uriho agakoresho gashyirwa mu mazi cyangwa mu kidendezi cy’amazi kagakogota amazi hifashishijwe uwo murasire.
Uyu murasire uba uri kumwe n’ibikoresho byose nkenerwa ufite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 500; hakaba hazaba ibiganiro hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB na LORENTZ (kampani ikora imashini zuhira) bizibanda uko uburyo bushya bwashyirwa muri gahunda ya Leta ya nkunganire, abahinzi bakabukoresha, kuko uburyo basanzwe bakoresha buvunanye, bukanangiza ikirere kuko hari abagikoresha imashini zikoresha mazutu na essence cyangwa se arrosoir (rozwari) bigatuma bihura igice gito.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu mushinga Hinga Weze Mukamana Laurence, umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere; yashimye ubu buryo kuko butavunanye. Yagize ati “Ubu buryo bwo kuhira ni women friendly (bworohereza umugore) umugore w’umuhinzi bizamworohera kuwukoresha kuko utwarika neza, bitume yagura ubuso bwo guhingaho mu gihe cy’impeshyi, yiteze imbere biturutse ku musaruro”.
Umushinga Hinga Weze urimo kwiga uburyo wakora na LORENTZ kugira ngo ubu buryo buzakwirakwizwe mu bahinzi.

Rutagungirwa Boniface atuye i Kabuga mu Murenge wa Rusororo akaba ari naho akorera ubuhinzi by’umwihariko igihingwa cya chia seeds (igihingwa kijya kumera nk’uburo) nacyo gikenara amazi, akaba ari umuhinzi witabiriye igikorwa cyo kumurika uko ubu buryo bushya bwo kuhira hakoreshejwe umurasire ugendanywa ukoreshwa. Yagize ati “Nabonye ari uburyo bwiza bwa mobile cyangwa se bwimuka kandi butwaritse neza ku buryo bwafasha umuhinzi wese bikanamworohera hakoreshejwe imirasire y’izuba, no kuzamura amazi nabyo nabonye byoroshye”.

Ushinzwe ibyongera agaciro kuri serivisi muri kampani ya Pride Farms ikorera mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Terrance Nsanzumuco avuga ko amaze igihe cy’imyaka 7 mu bijyanye no gukoresha uburyo butandukanye bwo kuhira imyaka, akaba avuga ko ubu buryo bwamuritswe bufite umwihariko. Yagize ati “Aho butandukanye n’ubusanzwe nuko buriya bukorohereza mu gutwara ibikoresho (mobile) bigatuma wabikoresha ahantu hatandukanye. Ntago bigoye ku bikoresha (installation) n’umuntu udafite ubumenyi yabikoresha. Ntago bisaba yuko ushyiramo essence cyangwa mazutu. Ntandi mafaranga utanga nyuma yo kubigura kuko nta maintenance (kubisukura) ihambaye ikenerwa uretse koza panel (igikoresho bashyira mu mazi kikayakurura) gusa.

Iyi kampani ya Pride Farms imaze imyaka 2 ikora, bakoresha nubu ubu buryo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba igendanwa. Umwihariko wabo nuko bahinga imboga zitandukanye bakoresheje ifumbire y’imborera gusa; bakaba bafite isoko mu Rwanda no hanze yarwo babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi NAEB. Nkuko byatangajwe na Terrance Nsanzumuco.

Urutondo rwibyo bahinga: Red Batavia, Tourbillon, Endives, Rubili, Tudella, Lollo rossa, cherry tomatoes, Beefsteak tomatoes, plum tomatoes, green beans, Parsley, kale, spinach na eggplant.

