Jane Uwimana Umwamikazi wa Karaoke

Jane Uwimana, Umwamikazi wa Karaoke akaba n'umunyamakuru

Jane Uwimana niwe watangije ijyana ya Karaoke hano mu Rwanda ni umuririmbyi akaba ni umunyamakuru. Mu kiganiro yajyiranye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yamubwiye uko yatangiye iyi njyana, urugendo yanyuzemo naho imugejeje mu bijyanye n’iterambere.

Karaoke ni iki ?

Jane:  Karaoke ni ijambo ry’ikiyapani rivuga indirimbo itagira abacuranzi ni ukuvuga indirimbo icuranze ariko nta bacuranzi bahari. Mbese ni uburyo bwo gusubiramo indirimbo z’abandi, indirimbo iba icuranze inanditse, amagambo uririmba ariho, ukagenda usoma  ariko hatarimo ijwi ry’uririmba (nyirayo).

Ikaba yaratangiye mu myaka yi 1400, uwayitangije yarafite bande ikamwicira gahunda, abakiliya bakagenda bagabanuka afata icyemezo, atangira kujya yiririmbira akoresheje amacasette . Abakiliya barabikunda ntibongera kugenda Karaoke igenda ikwira no mu bindi bihugu.

Karaoke wayitangiye ryari?

Jane: Karaoke nayitangiye mu mwaka wa 2008 akaba ari nanjye wayitangije bwa mbere mu Rwanda , igitekerezo kivuye ku munyamakaruru twakoranye kuri radio 10 witwa Virgile arabinyigisha,  kuko narinsanzwe ndirimba muri chorale nzi no kuririmba indirimbo zitandukanye zo mu rurimi rw’igifaransa n’icyongereza gusa sinaririmbaga kinyamwuga. Yarambwira ati “ufite impano nziza yo kuririmba ishobora no kukugirira akamaro” nanjye narabikundaga cyane ariko nkabona ntawe byakijije. Kuko yakundaga kujya mu gihugu cy’Ubufaransa arambwira ati muri kiriya gihugu bitunze benshi kandi birabakikijeje, anzanira DVD iriho amavidewo  ya Karaoke ngo mbanze menye ibyaribyo.

Indirimbo iba icuranze ariko inanditse, amagambo uririmba ariho, ndazijyana nziririmbiraho numva ndabishoboye nsanga n’indirimbo ziriho ndazizi; ndamubwira nti sinarinzi ko umuntu ashobora kuririmba adafite umucurangira dore ko gucuranga arinabyo bihenze.

Nyuma umudame twakoranaga witwaga Diana w’umumarigache nawe yampaye DVD iriho software ya Karaoke iriho indirimbo nyinshi cyane ambwira ko izamfasha. Anansaba kubigira umwuga kuko yambonyemo impano.

Chez Robert hari muho aririmbira

Jane aririmba bwa mbere

Bwa mbere ndirimba abakiliya barishimye hari mu kabari ko kwa Virgile i Gikondo  nanjye numva ndishimye, ariko  ntangira kugenda ncika intege kuko nabona ntabona amafaranga menshi uko nabyifuzaga.

Nyuma haje umunyakenya uririmba Karaoke hano mu Rwanda, nyirakabari yaririmbiragamo aza kunshaka ambwira ko yigeze kumbona mbikora , ambwira ko uwo munyakenya aririmba mu cyongereza gusa, akaba  atanashobora kuvugana n’abantu mu kinyarwanda . Ati rero turagukeneye ngo uze udufashe mbaca amafaranga barayampa hari mu mpera za 2008, kugeza ubu 2019 ndabikora ni umwuga mwiza untunze, mbifatanya n’umwuga w’itangazamakuru.

Jane anavuga ko iyo aririmba, aha micro abakiliya bashaka indirimbo nabo bakaririmba basoma bakishima. Akaba yibanda ku ndirimbo zo mu rurimi rw’igifaransa, icyongereza n’igiswayili rimwe na rimwe.

Icyo Karaoke imaze kumugezaho

Jane : niyishyuriye amashuri Kaminuza, nishyurira umwana ishuri, tuba mu cyikiro cya 3 cy’ubudehe, naguze imodoka, ntaho kuba nari mfite ariko ubu naguze inzu mbamo mbifashijwemo na banki ngenda nishyura.

Aho yakoze mu itangazamakuru

Jane: natangiye itangazamakuru 2006 kugeza 2015  nakoraga mu buryo buhoraho  mu ishami ry’amakuru, nyuma ya 2015 kugeza ubu ndikora kuburyo budahoraho.

Nakoze kuri city radio, radio 10, lemigo TV, good rich, royal FM, ubu nkaba ndi kuri kiss FM mu biganiro ku buryo budahoraho, nabaye no mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS nundi muryango Internews mu mushinga w’amatora.

2012-2015: nari umunyamabanga mukuru wa ARJ ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda.

2013-2016:  nari umubitsi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru ryitwa EAJA East African Journalist Association

Jane ari kumwe n’ Abanyamakuru baje kureba aho aririmba i Musanze muri River Side ahahoze ari Cascade

Utubari aririmbiramo Karaoke

Chez Robert, Super place, Musanze River side ahahoze ari Cascade na New Laguna.

Jane yakoreye mu tubari dutandukanye harimo na Pilipili i Goma.

Isoko ryo mu Rwanda riramuhagije

Jane: mu Rwanda hari isoko rihagije sinshobora no kurihaza, mu mwaka wi 2012 natangiye kwigisha abandi bakagenda bakorera ahandi hatandukanye.  Ubu ndi prezidente w’abahanzi  ba muzika mu karere ka Gasabo, mu nama y’igihugu y’abahanzi  ngenda mbafasha  twatangiye gahunda yo kugenda twitoza, twungurana ibitekerezo  kugira ngo nabo bagende babona ibiraka.

Aho akura ijwi

Jane: kugira ijwi ryiza n’impano ntacyo wakora ngo urihindure uko ushaka ariko ugomba gusigasira iryo ufite ukarifata neza , wirinda kunywa ibintu bikonje cyane hamwe n’ibintu bishyushye cyane, kuruhuka bihagije, kurya neza, kwirinda ubusinzi, urusenda rukabije , kunywa ibintu by’akazuyazi  ni byiza, ukaririmba mu rugero nkubu njyewe ndirimba amasaha atarenze 3 ku munsi mu masaha ya nijoro.

Mu kabari bamufata bate

Jane:  mu myaka ya mbere abantu bashakaga kunsuzugura, kumenyera bashaka kwitwaza ko basinze , ariko uko umuntu agenda yiyubaka abantu bagenda bamenya ko  nihagazeho ntavogerwa, ku buryo utakwitwaza ko wasinze ngo unsuzugure , ikindi ikintu bita body language, hari ibimenyetso ushobora gukoresha umubiri  niba umuntu yaraje kukwegera ukamwereka ko utabishaka mu buryo utamusuzuguye.

Uko umuryango nyarwanda umufata

Jane: umbajije ngo nkora he? Iyo mubwiye ko ndiririmba abanza kugira ngo ndirimba muri chorale, namubwira ko ndiririmba mu kabari ukabona atabashije kubyakira neza. Abantu bamwe kuririmba mu kabari babihuza n’uburaya. Ariko mubo tuziranye nabo tutaziranye  babashije kuza aho ndirimbira bampaye ubuhamya  bambwira ko ibyo batekereza basanze bihabanye nibyo babonye ndetse bakansaba gukomeza ko ari byiza.

Hari uwambwiye ati “nakunze ukuntu uba witwaye, wambaye ufite ikinyabupfura, uririmba neza unabyina, nasanze uko nabitekerezaga nibeshyaga”. Mu kabari hari ibigeragezo byinshi gukorana n’abantu banywa inzoga bisaba kwigengesera ngo utagwa mu gishuko cy’ubusinzi n’ibindi.  Ndetse hari n’abagabo banyibeshyagaho baziko ndi mu buraya nkagerageza kubabwira mu kinyabupfura bakabona ko ataribyo. Kandi burya umuntu bamusuzugura kuko asuzuguritse, ubu singihura nibyo bibazo. Kandi ntanuwanshinja ngo kubera ko ndirimba mu kabari ndi indaya. Gusa imyumvire igomba guhinduka nubwo hari intambwe imaze guterwa.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 6 =