Itorero ry’umudugudu kimwe mu bisubizo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Abanyamakuru bakoraga inkuru zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere babifashijwemo na MHC (Inama Nkuru y'Itangazamakuru bagirana ikiganiro n'Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza

Bamwe mu rubyiruko rutize bagaragaza ko nta bumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere bafite kuko n’ababyeyi babo batabibaganirizaho. Ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga avuga ko hari ababyeyi badafite ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere ariko ngo hagiyeho itorero mu midugudu aho bazajya babyigisha mu ngeri zose.

Muhawenimana Fotida w’imyaka 22 atuye mu  kagali ka Nyarunyinya  umurenge wa Cyeza, afite umwana w’imyaka ibiri, avuga ko yagiye gukora akazi ko mu rugo, umuhungu wakoraga akazi ko mu rugo akamutera inda .Ku kijyanye n’ubuzima bw’imyororokere avuga ko ababyeyi be batigeze babimuganirizaho kuko no mu ishuri ntabyo yize yagarukiye muwa 3 w’amashuri abanza. Ndetse nubu iyo uganiriye nawe wumva atarasobanukirwa neza ubuzima bw’imyororokere.

Nyirakaruhura Emertha avuga ko benshi mu babyeyi babura umwanya wo kuganiriza abana babo cyane cyane abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko baba bagiye gupagasa. Ngo niyo ubimubwiye uramubwira ngo ntukajye wiyandarika, jya wirinda ko abasore bagushuka.

Niyirora Marie Goretti atuye mu kagali ka Nyamirama umurenge wa Muhanga avuga ko ugaburiye umwana byonyine ntumwigishe ibijyanye n’ubuzima bwe bw’imyororokere bidahagije.

Ephrem Mukundashyaka umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyarunyinya avuga ko  nta babyeyi batinyuka kubwira abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ahanini bitewe n’umuco kuko hari abacyumva ko kuvuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari ikizira ;  ahubwo ugasanga bababwira ngo nutwara inda nzakwica, nzakwirukana.

Mukagatana Fortune Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza avuga ko bamwe mu babyeyi nabo badafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ariko ngo kuri ubu batangije itorero ry’umududugu bizera nka kimwe mu nzira nziza zo kwigisha abantu mu byiciro bitandukanye (abagabo, abagore, urubyiruko n’abana)  ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Kuva 2016 kugeza uyu mwaka 2018, abangavu babyaye bangana na 340 mu karere ka Muhanga.

 

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

google_plusone

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 12 =