Itorero Inyamibwa ryateguye igitaramo kiswe Inka Concert kirimo ubuhanzi bwihariye

Ubuyobozi bw’itorero inyamibwa culture Troup bwatangaje ko bwateguye igitaramo cyiswe “Inka Concert” kizaba taliki ya 15 Werurwe 2025 muri Camp Kigali ,kirimo ubuhanzi bwihariye.

Ubu buyobozi bwabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2025, kigaruka ku myiteguro y’igitaramo cyiswe “Inka Concert” kizarangwa n’ubuhanzi bwihariye burata inka ibigwi n’akamaro kayo mu bukungu bw’abanyarwanda.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'”Inyamibwa Culture Troup “, Rusagara Rodrigue (ibumoso).

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Inyamibwa Culture Troup”,Rusagara Rodrigue avuga ko iri torero rikunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo ryiteguye gutaramira abakunzi baryo cyane cyane abakunda imbyino gakondo , mu buhanzi bwihariye.

Yagize ati:’’Inyamibwa turiteguye kugirango dutaramire abakunzi bacu mu mbyino n’indirimbo byateguranywe ubuhanga budasanzwe bugamije kugaragara umumaro w’inka mu buhanzi bwihariye.Tumaze amezi 3 twitegura ,ababyinnyi 200 bazagaragara ku rubyiniro bashimisha abazitabira igitaramo mu buryo buri wese azaba yicaye mu buryo abareba neza kandi icyo tugamije ni inyungu z’abanyarwanda.”

Igitaramo “Inka Concert” kizitabirwa n’abagera ku bihumbi 4.Inyamibwa Culture Troup zimaze imyaka 4 zikora ibitaramo ngarukamwaka.Nyuma y’ibyumweru bibiri iki gitaramo kibaye , itorero Inyamibwa rizakomereza ibitaramo hirya no hino yaba mu gihugu n’I Kampala muri Uganda.

Ubuyobozi bw' Inyamibwa Culture Troup mu kiganiro n'itangazamakuru
Ubuyobozi bw’ Inyamibwa Culture Troup mu kiganiro n’itangazamakuru.


NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =