Inganzo Ngari bateguye igitaramo kiswe tubarusha inganji kirata ibigwi by’u Rwanda

Itorero Inganzo Ngari bateguye igitaramo kiswe “Tubarusha inganji” kirata ibigwi by’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.Iri zina bavuga ko barikomoye ku ukwiyibaka k’u Rwanda nyuma y’imyaka 31 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye.

Ibi babitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2025, aho Inganzo Ngari zatangarije abanyamakuru uko biteguye kwizihiza umuganura taliki ya 1 Kanama 2025 mu gitaramo kirata ibigwi by’u Rwanda.

Umuyobozi w’itorero Inganzo Ngari,Nahimana Serge yavuze ko igitaramo cyo kwizihiza umuganura kizahuzwa n’ibyo abanyarwanda bagezeho babinyujije mu mbyino z’umuco zinogeye ijisho, imivugo n’imyiyereko igezweho.

Yagize ati:’’ Ubu turaganura impinduka nziza twagezeho.Mu bigwi by’igihugu tuvuga natwe turivuga.Ntabwo twasigaye inyuma.Itorero ryarakuze mu buryo bw’abantu, mu mikoro yabo cyangwa kumvisha abantu no kubakundisha umuco kuko biri mu byo twiyemeje.”

Nahimana ,yongeyeho ko intego nyamukuru y’igitaramo “Tubarusha Inganji” ari ugufasha abanyarwanda gusubiza amaso inyuma bakishimira ibyagezweho.

Nahimana Serge , umuyobozi w’itorero Inganzo Ngari

Ku bijyanye n’igisobanuro cy’izina “Tubarusha Inganji “ yavuze ko ari ukwirata ibigwi no kuvuga ibyagezweho binyuze mu buryo u Rwanda rwagiye rukemura ibibazo birwugarije.Iri zina kandi rikaba rinahura n’umuganura.

Mu bigwi by’Inganzo Ngari kandi hakomojwe ku mwimerere w’imbyino gakondo zabo ugereranyije n’ibindi bihugu kuko iri torero ari indashyikirwa.
Hilde Cannoodt ,ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi ,witabiriye imyiteguro y’igitaramo “Tubarusha Inganji” nk’umubyinnyi ubikora kinyamwuga mu Inganzo Ngari, ,akaba anazobereye mu mbyino zitandukanye ku isi yavuze ko Inganzo Ngari ari indashyikirwa kubera ubwiza bw’imbyino zabo.

Yagize ati:’’ Icyatumye mpitamo kubyina mu Inganzo Ngari ni uko barinda umwimerere w’imbyino gakondo kandi narabikunze cyane.Nagombaga kubyina mu Ndashyikirwa ari zo Inganzo Ngari.”

Hilde Cannot, avuga ko Inganzo Ngari ari indashyikirwa

Uko amatike yo kwinjira mu gitaramo ateye nk’uko ubuyobozi bw’Inganzo Ngari bwabitangaje ni mu buryo bukurikira:

Indende: amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10(Rwf10.000),Inyamarere: ibihumbi 20(Rwf 20,000) naho Abaterambabazi: Ibihumbi 30(Rwf 30,000).

Ubuyobozi b’Inganzo Ngari mu kiganiro n’itangazamakuru

Inganzo Ngari kandi barateganya kwagura ibitaramo byabo mu mahanga mu kurushaho kurata ibigwi by’u Rwanda n’ubwiza bw’umuco nyarwanda nk’uko Icakanzu Contente umwe mu babyinnyi b’Inganzo Ngari uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabitangarije itangazamakuru.

Yagize ati:”Turatekereza uko twagera ku banyarwanda bose ,yaba mu gihugu no hanze .Twifuza kwagura ibitaramo byacu tukagera ku mitima y’abanyarwanda bose.”

Inganzo Ngari biteguye kuzashimisha abazitabira igitaramo “Tubarusha Inganji” no kubafasha gusigasira umuco Nyarwanda no kwishimira ibyagezweho mu gusigasira ubumwe bw’amahoro.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 2 =