Imihanda n’ibikorwa remezo bitandukanye nk’imbarutso y’impinduka mu Karere ka Nyagatare

Umujyi wa Nyagatare, umwe mu mijyi yunganira Kigali, ukomeje kugenda utera intambwe mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage. Ibi bishingira cyane cyane ku bikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza, byatumye uva mu mijyi y’icyaro gisanzwe ugana ku rwego rw’umujyi ugezweho.
Umuturage witwa Innocent Twagira wo mu murenge wa Nyagatare, avuga ko mbere y’uko imihanda itunganywa, hari aho abantu batinyaga gutura kubera ukuntu kubona serivisi n’itumanaho byari ingorabahizi. Twagira ati“Ibibanza nta gaciro byari bifite, imihanda na yo yari mibi cyane maze abantu bagatinya kuzanamo ibinyabiziga byabo ngo bitangirika bigatuma bahora mu igaraje. Ubu hari itandukaniro rinini; imodoka zariyongereye, abantu barahimukira n’abashoramari baza ari benshi”.
Twagira avuga ko mu myaka ya 1995 kugeza mu 1997, Nyagatare yari ifite agakaburimbo kamwe kameze nabi gaturuka Ryabega kakagera kuri rompuwe (rond-point) yo mu mujyi wa Nyagatare, nta n’utumenyetso tw’inzira z’abanyamaguru (zebra crossing) twabagaho, bikaba byaratezaga impanuka. Ati “Ubu, abaturage barishimira iterambere rigaragara mu bwiyongere bw’ibinyabiziga, inzu z’ubucuruzi ndetse n’imiturirwa, aho isura y’umujyi yahindutse ku buryo bugaragarira buri wese”.

Bamwe muri aba baturage bagaragaza ko kubera ibyo bikorwa remezo, agaciro k’inzu n’ibibanza kazamutse mu buryo bugaragara. Gatera Peter ni umuturage umaze imyaka irenga 10 mu mujyi wa Nyagatare, ati” Inzu zakodeshwaga amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000 Frw) ubu ziri gukodeshwa hagati y’amafaranga ibihumbi magana atanu na magana arindwi (500,000-700,000 Frw), bitewe n’aho ziherereye. Ibi bigaragaza uburyo iterambere ry’imihanda ryahinduye ubukungu bw’abaturage mu mujyi n’iry’akarere muri rusange”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen, ashimangira ko imihanda yahinduye isura y’umujyi n’iy’akarere mu buryo bugaragara. Ati “Icyo iyi mihanda dufite mu mujyi wa Nyagatare yahinduye ni uko twari dufite ahantu hadatuwe, none ubu abantu bafite inyota yo kuhatura no kuhubaka inzu z’ubucuruzi ndetse n’imiturirwa, ku buryo bigenda bikurura n’abatuye mu yindi mirenge n’utundi turere kuza muri Nyagatare.”
Yongeraho ko uretse imihanda, hari n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi byatangiye kubakwa cyangwa se byarangiye nk’ikibuga cyiza cy’umupira w’amaguru, ikigo cy’urubyiruko cyuzuye kigezweho, amashanyarazi amurikira imihanda n’ibindi bikorwaremezo, byose bikaba biri mu guharanira iterambere ry’umujyi.
Meya Gasana ati “Nko mu kagari ka Mirama ko mu murenge wa Nyagatare na ho harimo kubakwa ibindi birometero bibiri by’imihanda, bigamije gukomeza gufasha mu guhuza abaturage n’izindi serivisi bakenera.”

Nyagatare kandi ngo irimo gushora imari no mu bindi bikorwa by’ingenzi birimo ubusitani bunini kuri hegitari eshatu buzaba bufite resitora, “coffee shop” na “internet” ihoraho. Meya Gasana avuga ko ibi byose bigamije guteza imbere urubyiruko, kurufasha kwiga, gukora ubushakashatsi no kwidagadura mu buryo bugezweho.

Umuhanda uhuza Nyagatare na Gicumbi na wo wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere kuko watumye ubuhahirane n’itumanaho birushaho kwihuta hagati ya Nyagatare na Kigali. Ubu urugendo rwo kuva Nyagatare ujya Kigali rushobora gufata amasaha abiri gusa, bigafasha abaturage kugera kuri serivisi z’ubuvuzi, uburezi ndetse n’izindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi ziboneka i Kigali.
Uko imyaka ishira indi igataha, Nyagatare nk’akarere gasanzwe kazwiho ubuhinzi n’ubworozi irushaho kugenda yegereza abaturage iterambere, ishoramari n’amahirwe mashya y’ubukungu.
UWAMARIYA Mariette