Ikipe y’u Rwanda yegukanye imidari 2 muri Ethiopia

Ikipe y’u Rwanda (TEAM Rwanda) yatsindiye imidali ibiri – mu gufungura umukino w’amagare wa ‘African Continental Road Championships’ ku nshuro ya 14, i Baher Dar, muri Ethiopia, kuri uyu wa Gatanu.
Iyi shampiyona y’uyu mwaka wa 2019 izasozwa kuwa 19 Werurwe 2019.
Iri siganwa ry’iminsi itanu, u Rwanda rwoherejemo abakinnyi 14; aho 5 bari mu cyiciro cy’abagabo; 4 bari mu cyiciro cy’ingimbi, 4 mu cyiciro cy’abagore n’undi umwe mu cyiciro cy’ingimbi mu bagore.