Igishoro cy’amafaranga y’ u Rwanda 400 cyamugejeje ku nzu itunganya imisatsi  

Mukanyangezi Godbertha ntakora imisatsi y'abagore n'abagabo gusa , ahubwo anakora imisatsi y'abana, aha niho akorera.

Amafaranga y’ u Rwanda 400 gusa Mukanyangezi Godberte uzwi ku izina rya Maman Family yahinduye ubuzima bwe ku kigereranyo cya 80% cy’iterambere abikesha gutunganya imisatsi y’abagore n’abagabo ndetse no gutunganya inzara akorera mu murenge wa Gishari, akarere ka Rwamagana.

Aganira n’umunyamakuru wa thebridge.rw yavuze ko ntakiza nko gukora umwuga wo gutunganya imisatsi y’abagore n’abagabo hamwe n’inzara kuko uyu mwuga yawutangiye akorera abandi mu mu kwezi kwa 6/2004, nyuma y’imyaka 3 akagira igitekerezo cyo kwikorera inzu yo gutunganya imisatsi (salon de coiffure) . Ati « nubwo nahembwaga bikanantunga ariko ntibyankemuriraga ibibazo byose. » Akomeza avuga ko igitekerezo cyaje ubwo yiyumvagamo impano yo kwakira neza abakiriya baje muri salon ahita agira ishyaka  ryo kuzashinga salon ye akikorera.

Aragira ati « mu kwezi kwa 3/2008, naguze umukasi w’amafaranga y’ u Rwanda 200, igisokozo cy’amafanga 100 n’urushinge rw’amafaganga 100 n’igishoro cy’amaboko yanjye ntangira ngenda mbaza uwo nakorera mbasanze mu ngo zabo ariko nkibanda ku bagore bakoresha imisatsi n’inzara; uwo nakoreraga nkamukorera neza, ku buryo abo nakoreraga aribo bagendaga banyamamariza kuko nabaha serivisi nziza.

Ibi akaba aribyo byamuzaniye abakiriya benshi ahita areka kuzajya agenda mungo, afata umwanzuro wo gushaka  inzu yo gukoreramo kuko yari amaze kubona igishoro gifatika. Ibikoresho byose ntiyabiboneye rimwe kuko yarakoraga akagura igikoresho gikenewe, ubukurikiye akagura ikindi biza kurangira ageze kuri salon ifite agaciro k’amafaranga agera kubihumbi magana rindwi y’u Rwanda (700.000frs). Kuri ubu aritegura gukomeza kugura ibindi bikoresho kuko agomba kugendana n’iterambrere ry’ibigezweho.

Uyu mubyeyi w’abana babiri umukobwa n’umuhungu biga mu mashuri yisumbuye nabo yabigishije uyu mwuga mu biruhuko baramufasha.

Uretse ibikoresho afite n’ibindi amaze kugeraho

Mukanyangezi afite abakozi bagera kuri 7 ahemba, akagira n’abandi 3 bimenyereza umwuga. Abana be ntibabura amafaranga yo kwishyura ishuri ndetse ayatangira ku gihe, abarihirira ubwisungane mu kwivuza, yaguze ikibanza, agura inzu arinayo atuyemo n’umuryango we. Akomeza avuga ko nyuma yuko akoreye uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga akarubona azashaka nu rwaburundu, akazahita agura imodoka izajya itwara abakiliya be mu gihe bwije cyangwa imvura yaguye akabageza mu rugo.

Asoza akangurira abagore bose gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko muri iki gihugu cy’u Rwanda harimo amahirwe menshi ku bagore ndetse n’ amafaranga. Aragira « ati uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera kandi ngo nta mwuga utazamura umuntu ngo umukure k’urwego umugeze kurundi».

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 6 =