Iburasirazuba: Bagweneza Lucia yiteje imbere ahereye ku nkunga ya VUP

Bagwaneza Lucia, arimo kwita ku ihene ze, harimo niyo yahawe muri VUP ikamubyarira izindi.

Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda zo kunganira abaturage mu buryo burambye bwo kwivana mu bukene aribwo VUP (Vision Umurenge Program).

Bagwaneza Lucia ni umubyeyi wo mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, yamaze gusobanukirwa ko ubukene atari karande, ahubwo ko iyo ukoresheje neza inkunga ubonye uva mu bukene.

Bagwaneza Lucia yari umubyeyi ukennye, afite imibereho mibi, yaryaga rimwe ku munsi, we n’abana be, inzu yabagamo yari ibyondo itagira inzugi, akingisha ibikarito. Nyuma azakujya muri VUP aho yakoraga akazi ko gukora mu muhanda wa kimbazi  n’undi ujya i Bwana mu Murenge wa Munyiginya.

Uburyo Lucia yakoreshaga amafaranga yakuraga muri VUP

Uyu mubyeyi avuga ko icyaje kumuzamura cyane ari uburyo yafashe kuri ya mafaranga yakuraga muri VUP ariko ntayakurireho rimwe akagira ayo asiga ku gatabo ndetse akagira nayo yizigama mu matsinda no kwiteza imbere. Ati “ Ya mafaranga nizigamaga mu itsinda ndetse nayo nagendaga nsiga ku gatabo yaje kugwira ndayafata nkodeshamo umurima ibihumbi 80 nywuhingamo ibigori birera nezamo ibiro 300 ndabigurisha mbonamo amafaranga, ari nayo yamfashije kuvugurura ya nzu y’ibyondo yari ikingishije ibikarito nabagamo”.

Bagwaneza yavuguruye inzu ye.

VUP ifite aho yamuvanye naho yamugejeje.

Lucia yagize ati “ ubu si nkirya rimwe ku munsi, nywa igikoma, abana banjye nkabishyurira amafaranga y’ishuri kandi sinishyura igice nyishyurira rimwe, niguriye imirima, naguze igare, nubatse n’iyinzu mureba ndimo, izi nzugi murebaho nizo nishyiriyeho kubera amafaranga nakuraga muri VUP nkagenda nizigama amafaranga aza kugwira, ubu nkaba nshimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Bagwaneza Lucia yahinduye imibereho abikesha VUP.

Bagwaneza aragira inama bagenzi be bakiri muri VUP.

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati “Ndagira inama bagenzi banjye bakiri muri VUP gukora bizigamira batayarya yose, kuko kutayarya yose, jye nicyo cyanteje imbere, mujye mufata make yo kwifashisha andi muyasige ku gatabo, ikindi mujye mu matsinda kuko kurya utizigamira ni bibi, ubu meze neza ndikorera njya mu mirima naguze ngahinga nkeza nkiteza imbere”.

Akomeza agira ati “imitungo mfite nyikesha VUP harimo imirima, naguze igare, inzu yanjye nta muryango utarimo urugi, nambara neza, ubu rwose no mu mudugudu barabizi sinkiri uwa VUP ndikorera kandi neza n’imyaka”.

Rwahama Jean Claude ni Umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu turere( LODA) asura aho ibikorwa bya VUP bigeze yagize ati “ Kora zigama birashoboka, tunababwira gukoresha neza ubufasha cyangwa inyunganizi,  inkunga zitandukanye zaba iza Leta, abayunganira cyangwa abafatanyabikorwa mukazikoresha neza mu buryo bujyanye n’imihigo muba mwasinyanye n’Ubuyobozi kandi mukaba munazi ko nyuma y’igihe cy’imyaka 2 mugomba gucuka. Kugirango namwe mugire uruhare mu kubaka igihugu mwibesheho mwavuye muri wa mubare wabagomba gusindagizwa cyangwa guterwa inkunga kugirango mushobore kwiteza imbere kandi ni ibintu bishoboka”.

Rwahama Jean Claude (Umuyobozi muri LODA).

Mu kiganiro Ubuyobozi bwa LODA, na MINALOC bwagiranye n’itangazamakuru mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, basobanuye ko urugo rwivanye mu bukene mu buryo burambye;  igihe urugo rukennye rwongereye umusaruro, rukabona ibirutunga mu buryo buhoraho kandi rudashobora gusubira munsi y’umurongo w’ubukene.

Umurenge wa Munyiginya ufite ingo 676 ziri muri gahunda yo kwikura mu bukene mu gihe cy’imyaka ibiri, binyuze muri gahunda za VUP.

Nyirahabimana Joséphine

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 ⁄ 3 =