Hinga Weze: ’’Urubyiruko rwafashije mu kurwanya imirire mibi ‘‘

Daniel Gies, Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze atanga impamyabumenyi ku rubyiruko rwabafashize Kazare Patrick, siwe gusa na bagenzi be barazihawe.

Urubyiruko rwimenyerezaga umwuga rwakoranye n’umushinga Hinga Weze rwafashije muri gahunda yo kwigisha abaturage korora inkoko mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse no kwihaza mu biribwa barwanya imirire mibi. 

Uretse ubworozi bw’inkoko, uru rubyiruko rwafashije amakoperative mu bijyanye n’imicungire myiza, iyamamazabuhinzi, kunoza imirire ndetse no gufasha abahinzi gucuruza umusaruro wabo.

Umushinga Hinga Weze wakoranye n’urubyiruko rugera kuri 43 mu turere 10 ukoreramo aritwo Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma. Uru rubyiruko rwanavukaga runatuye muri utu turere kugira ngo bizarworohere kugera ku baturage. Urubyiruko 30 nirwo rwasoje naho 6 murwo bagiye kwiga mu gihugu cya Isiraheli ni mu gihe 7 bazarangizanya n’ukwezi kwa gatandatu 2021.

Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, Daniel Gies yavuze ko uru rubyiruko rwabafashije mu gukangurira abaturage gukora ubworozi bw’inkoko, bamwe bakagenda boroza abandi  aho bagiye banabifashwamo na Leta kugira ngo ubwo uyu mushinga uzaba warasoje iyi gahunda izakomeze.

Daniel Gies, Umuyobozi Mukuru wa USAID Hinga Weze ashimira urubyiruko rwabafashije mu kurwanya imirire mibi mu bana  n’ibindi.

Mukamana Laurence ni Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Hinga Weze nawe yavuze ko iyi gahunda yagenze neza kuko ibyo basabaga abaturage kuzuza ngo babahe inkoko basangaga babyujuje byerekana ko nabo bari bafite ubushake.

Uyu muyobozi yanavuze ko  batanze inkoko ibihumbi 200 kandi  abaturage bakaba bakomeje kuzihana. Ndetse ngo mu gahunda bari bafite intego yo gufasha ingo ibihumbi 40, kubera ubufasha bw’uru rubyiruko bakaba bamaze gufasha ingo zigera ku bihumbi 26 mu myaka itatu ishize, uyu mwaka ndetse n’utaha wa nyuma bakaba bizeye ko ingo ibihumbi 40 bazaba bazigezeho banarengejeho.

Mukamana Laurence, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Hinga Weze yongera gusonabanurira urubyiruko intego zabo.

Ushinzwe imirire, ubwuzuzanye n’uburinganire no guhindura imyumvire mu mushinga USAID Hinga Weze, Nyirajyambere Jeanne D’Arc  yavuze ko uru rubyiruko rwabafashije cyane mu gukangurira abaturage uburyo bwo korora inkoko, uko barya inyama n’amagi.

Yagize ati “Twifashishije uru  rubyiruko kugira ngo rudufashe guhindura imyumvire abaturage  babone ko ubworozi bw’ inkoko  bwaba  ubucuruzi  bwiza bushobora kugeza wa muturage  ku iterambere ndetse bikanamufasha kurya neza”.

Ndetse ngo iyo izo nkoko bazoroye neza zitanga umusaruro w’amagi bagakuraho ayo kugurisha bakaba bagura n’ibindi bakeneye nk’amata, indagara n’inyama.

Nyirajambere yemeza ko iyi ari gahunda yaje kunganira Leta muri gahunda yo kuzamura ibijyanye no kurya ibikomoka ku matungo kuko byari hasi cyane. Isesengura ryakozwe umwaka  ushize wa 2020 ryagaragaje ko abagore barya indyo yuzuye biyongereyeho 20% naho abana barya indyo yuzuye umubare wabo ukaba wariyongereye ku rugero rwa 22%.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc, Umuyobozi muri Hinga Weze ushinzwe gahunda y’imirire, yongera gusobanurira urubyiruko ibigize indyo yuzuye.

Uretse kuba uru rubyiruko rwarigishije abaturage korora narwo rwahungukiye ubumenyi.

Kazare Patrick w’imyaka 25 yize ubuvuzi bw’amatungo, yakoreye mu Murenge wa Gasange, Akarere ka Gatsibo, akora amezi 8 mu gufasha abaturage mu bworozi bw’inkoko, yavuze ko kwigisha abaturage byari bigoye ariko ngo intego bayigezeho bafatanije n’inzego z’ibanze, aho baberekaga akamaro ko kurya indyo yuzuye, ku buryo abari mu mirire mibi bayivuyemo.  Nawe yemeza ko yahungukiye ubumenyi ndetse akaba nawe agiye gutangira korora inkoko.

Dusabane Domina, we yakoreye mu Karere ka Rutsiro, yavuze ko batangira byari bigoye kumvisha umuturage ko yakorora inkoko agafata amagi agatekera abana atayagurishije yose. Ariko ngo bagiye bahinduka, ndetse ngo nubwo basoje gukora na Hinga Weze bazakomeza gukorana n’abaturage cyane ko nawe azakora uyu murimo w’ubworozi bw’inkoko.

Dr. Uwituze Solange,  Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) akaba ashinzwe  ibijyanye n’ubworozi  yashimiye Hinga Weze kuri iki gikorwa bakoze bakoresheje uru rubyiruko, anasaba  abaturage kubikomeza kugira ngo ntibizasubire inyuma.

Ndetse ngo bagiye kureba uko bakomeza gufatanya n’uru rubyiruko kugira ngo ubumenyi  bungutse  bubafashe kwiteza imbere ubwabo cyangwa banakomeze gukorana n’aborozi.

Uyu muyobozi yashimiye kandi Hinga Weze ku bikorwa byayo muri rusange birimo kwigisha abahinzi ibijyanye no gukora ubuhinzi bugendanye n’imihindagurikire y’ikirere, kurwanya iyangirika ry’umusaruro no kubafasha kubona ibikoreshyo byatuma umusaruro utangirika.

Dr. Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru wungirije RAB ushinzwe ibijyanye n’ubworozi, yashimiye umushinga Hinga Weze n’urubyiruko rwakoranye nawo.

Hinga Weze ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) mu gihe cy’imyaka 5 (2017-2022);  ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 3 =