Gukoresha ifumbire y’imborera bibungabunga ibidukikije

Uko batunganya ifumbire y'imborera. Ifoto: the bridge

Bamwe mu bahinzi bo mu turere dutandukanye bavuga ko gukoresha ifumbire y’imborera mu buhinzi bakora bifasha mu kubungabunga ibidukikije. Ibi babitangaje ku wa 16 ukuboza 2021 mu muhango wo guhemba abahinzi bitwaye neza kurusha abandi muri ubwo buhinzi,

Mukamurara Kajabo Théodette utuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama ahinga imboga, ubunyobwa, ibishyimo n’ibigori. Avuga ko ifumbire y’imborera ibungabunga ibidukikije bitewe n’ubwoko bw’ibyatsi biyigize.

Yagize ati ’’Ni ibyatsi bitandukanye bidashobora kwangiza udukoko kuko natwo ni ibidukikije, kandi ntibyangize ibiti bivangwa n’imyaka. Ni ibyatsi bisharirira udukoko tugiye kugwa ku gihingwa twakumva dushaririwe cyangwa tunukiwe tugahunga tukigendera. Icto gihe ntidupfa kandi n’ibihingwa ntibyangirika.”

Munyemanzi Frodouard utuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Gataraga ahinga ibirayi, ibigori, ingano ,ibishyimbo n’ibitunguru. Avuga ko ifumbire y’imborera ifasha mu kutangiza ibidukikije.

Abitangira ubuhamya muri aya magambo: ’’Nsanga ibihingwa nahinze nkoresheje ifumbire y’imborera aribyo bifite ireme kandi tutangije ibidukikije. Buriya buhinzi rero butuma iminyorogoto idapfa, inzuki ntizipfe, abantu ntibangirika kuko natwe ubwacu abantu nitwe bidukikije bya mbere. Mu bihumanya ikirere harimo imiti yo mu nganda ariko gakondo nta kibazo itera kuko itangiza ibidukikije.”

Matabaro David utuye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango ahinga inyanya, imyumbati n’ibindi. Avuga ko ahinga mu buryo bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kimwe na bagenzi be, yishimira uburyo imborera ari nziza: ’’Nkoresha ifumbire y’imborera ikomoka ku bimera, ni uburyo bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kubungabunga ibidukikije. Ncukura icyobo ngashyiramo amafumbire y’ibyatsi agizwe n’ibyatsi, amase n’amaganga. Mpinga imboga rwatsi, inyanya, imyumbati, n’ibigori.’’

Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’igihe, (RCCDN), Vuningoma Faustin avuga ko ifumbire y’imborera ifata neza ubutaka bugafata amazi bityo ibidukikije ntibyangirike.

Yagize ati ’’Niba tuvuga kurengera ibidukikije tukavuga guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, tugomba kumva n’iyoyo ukoresheje ifumbire y’imborera uba ugabanyije bya byuka byangiza ikirere.”

Ubuhinzi butangiza ibidukikije bukaba bwitezweho ibihingwa by’umwimerere bitavangiye n’amafumbire, kuko ifumbire y’imborera ifata neza ubutaka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bidukikije.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 19 =