Gicumbi na Burera: Ruswa yitwa ‘’Guhagurutsa inteko’’ idindiza ubutabera butangwa n’Abunzi

Abaturage bagana inzego z'abunzi bashaka ubutabera bwunga.

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Gicumbi na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko hari amafaranga asigaye acibwa uwagannye inzego z’Abunzi agiye gushaka ubutabera. Ayo mafaranga yahawe akazina ka ‘’amafaranga yo guhagurutsa Inteko’’, abaturge bakaba bemeza ko ibi bidindiza ubutabera.

Umuturage wo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi (twahaye izina rya Ndemezo John ku bw’umutekano we), avuga ko mu gihe wifuza gutanga ikirego udashobora gutinyuka kujya kurega mu rwego rw’Abunzi utabanje kwitegura ngo ushake amafaranga yo ‘’guhagurutsa inteko y’abunzi’’.

Ndemezo agira ati ‘’’Ntuye mu murenge wa Kageyo ariko inteko z’Abunzi twazishyizeho tuzi ko  zizajya ziturenganura nta mafaranga dutanze, kuko ubundi ubusanzwe tuzi ko amafaranga uyatanga mu magarama y’urukiko. Ariko kuri ubu iyo ugiye kwitabaza izi nzego ngo zize kukurenganura bagusaba kwishyura amafaranga bise ayo guhagurutsa Inteko, iyo utayatanze ntibashobora kuza kugukemurira ikibazo.’’

Ndemezo akomeza avuga ko ‘’basanga ari ibintu bidakwiye kuko bibangamira abaturage, aho kugira ngo urenganurwe, uguma muri ako karengane iyo udafite ayo mafaranga.’’

Mu ijwi wumva ryuje amaganya menshi, Ndemezo akomeza avuga ko  nk’ikifuzo cyabo nk’abaturage ayo mafaranga yo guhagurutsa inteko yavaho kuko bidakwiye.

Ashimangira icyifuzo cye agira ati” Twasabaga ko nibura ayo mafaranga yavaho tugahabwa serivise uko byateguwe, kuko ibyo tugomba gukorerwa sibyo badukorera. Mu by’ukuri twabatoye tubizeye kugira ngo bazadufashe mu bibazo tuzajya duhura nabyo, ariko noneho uyu munsi sibyo badukorera, kuko ubwo twabashyiragaho twari tuzi ko ayo mafaranga atabaho.’’

Akomeza avuga ko ibyo bidindiza ubutabera rubanda rukaharenganira, kuko kwishyura amafaranga adafite n’inyemezabwishyu ari ikibazo.

Ndemezo asoza asaba leta ko yagira icyo ikora igakebura aba bunzi bakora ibinyuranye n’ibyo bakagombye kuba bafasha umuturage, dore ko ubuze ariya mafaranga aharenganira.

Ubutabera bugurwa amafaranga!

Ubusanzwe ubutabera ntibuhabwa uwifite ahubwo buhabwa uwarenganyijwe. Uretse   muzehe  Ndemezo wo mu karere ka Gicumbi uvuga ko imikorere y’Abunzi muri iyi minsi hari aho itameze neza kubera aya mafaranga  yiswe ayo ‘’guhagurutsa inteko’’, ni ikibazo asangiye na mugenzi we twahaye amazina ya Sibomana Aimable wo  mu  murenge wa Gatebe  mu karere ka Burera, na we uvuga ko  aya mafaranga akomeje kubabera umuzigo ukomeye cyane, kuburyo mu gihe  byaguma gutya  bwa butabera inzego zo hejuru zizi ko butangirwa mu miryango bwakomeza kudindira.

Sibomana agira ati ‘’None se wo kagira Imana we, mbere ko wahuraga n’ikibazo umuturanyi cyangwa umuvadimwe hari icyo mutumvikanyeho hanyuma wajya kurega kwa mudugudu akakwandikira ugakomeza ukajya kurega mu Bunzi  ubundi bakagufasha, ariko kuri ubu ntushobora kubona ubutabera muri uru rwego mu gihe utabahaye ayo mafaranga y’impagurutsa nteko.’’

Sibomana avuga ko byamubayeho ubwo yagiranaga ikibazo n’umuturanyi we bapfaga ko yahinze umurima akarenga imbago ze maze agasatira ubutaka bwe, ngo nibwo yajyanye ikirego cye mu Bunzi nyuma y’uko mu mudugudu bari bamaze kumwandikira.

Atanga ubuhamya muri aya magambo ”Njyewe ukubwira ibi byambayeho. Nagiranye ikibazo n’umuturanyi wanjye twari twadikanyije umurima, akajya ahinga akarenga imbago ze, nibwo nagiye kumurega kwa mudugudu maze agerageza kutwunga ariko biranga, biba ngombwa ko mudugudu anyandikira urupapuro rwo gukomeza ikirego cya njye mu Bunzi.  Ariko natunguwe nuko natanze ikirego cyanjye bakambwira ko ikibazo nagiranye na mugenzi wanjye ari ikibazo gisaba kuza aho cyabereye,  ariko umwe mu Bunzi  ambwira ko ngomba gushaka amafaranga yo guhagurutsa Inteko kugira ngo baze kunkemurira ikibazo.’’

Sibomana avuga ko yababajwe kandi agatungurwa n’uko asabwe amafaranga atazi inkomoko yayo, nyamara ahubwo yari yizeye guhabwa ubutabera.

Akomeza avuga ko amafaranga ibihumbi 12 bamusabaga yayabuze, bityo uwo yaregaga agakomeza kumurenganya, ku bw’amahirwe ikibazo cye cyaje gukemurwa na gitifu.

Sibomana yifuza ko inzego bireba zakongera kwibutsa abagiriwe icyizere cyo gutorerwa kuba abunzi, kongera kwibuka insingano zabo ndetse nibyo biyemeje gufasha abaturage.

Abunzi barabihakana…

Nubwo bamwe mu baturage batanga ubuhamywa bujyanye n’amafaranga basabwe ngo bahabwe ubutabera, Abunzi barahakana iyo mikorere. Ngendahayo JMV amaze imyaka igera kuri itandatu ari umwunzi kugeza n’ubu. Avuga ko iby’abaturage bashinja bamwe mu Bunzi kubasaba amafaranga yo guhagurutsa inteko kugira ngo babashe kubafasha mu bibazo byabo, adashobora kubihamya cyangwa ngo abihakane, akavuga ko umwuga wabo ari ugukorera ubushake, ubundi rimwe na rimwe leta akaba ariyo ibashimira.

Agira ati ‘’Ibyo kuvuga ko hari bagenzi banjye basaba abaturage amafaranga yo guhagurutsa Inteko sinshobora kubihamya nkanjye Ngendahayo cyangwa ngo mbihakane kuko twebwe turi urwego rukorera ubushake. Abakora ibyo baba birengagiza amategeko atugenga nk’Abunzi.’’

Frank Mugabo uyobora Ishami rishinzwe guhuza inzego za MAJ n’abunzi muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) avuga ko icyo kibazo abaturage bagaragaza cyo gusabwa amafaranga yo guhagurutsa inteko y’abunzi nka MINIJUST batarakimenya gusa akavuga ko aho bikorwa ari amakosa ndetse ko bitagomba kwihanganirwa kubabikora.

Ati” ntaho turacyumva ariko niba hari naho kiri bamenye ko ibyo ari ruswa, kdi uzabifatirwamo azabihanirwa kdi ntabwo ari igihano cy’amande cyange cy’ihazabu n’igifungo.

Frank Mugabo akomeza avuga ko atiyumvisha uburyo ki umwunzi yakwaka umuturage ayo mafaranga. Ati ‘’Ubundi se Inteko bayihagurutsa gute? Ubwo nibasaba ayo guhagurutsa Inteko ejo bazanasaba ayo kuyicaza. Ibyo ni ruswa!’’

Frank akomeza asobanura ko iyo ugiriwe icyizere cyo gutorwa muri komite y’abunzi ugomba kuzirikana ko uyu ari umurimo w’ubukorerabushake atari umurimo usaba ikiguzi. Ati ‘’uwaba akeneye ikindi kintu cyose yaba ari ruswa: yaba usaba amafaranga yo guhagurutsa inteko, umuti w’ikaramu n’ibindi….ibyo byose ni ruswa’’!

Mu gusoza Frank Mugabo asaba abaturage gutora abunzi bazabafasha mu kubona ubutabera bitabagoye, dore ko mu mezi macye hagiye no kubaho andi matora yabo.

Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi, ni umurimo w’ubwitange udahemberwa. Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge. Komite y’Abunzi iba igizwe n’abantu 12 b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’Urwego barimo, kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.

Batorwa n’Inama Njyanama y’Akagali cyangwa iy’Umurenge, bitewe n’urwego barimo. Mu bantu batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’Ubutabera, batorerwa igihe cy’imyaka 5 gishobora kongerwa. Abagize Komite y’Abunzi, bagomba kuba barimo nibura 30% b’abagore.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 5 =