Dr Rwamucyo yisobanuye ku ishyingurwa ry’imibiri y’abatutsi biciwe i Butare

Dr Eugene Rwamucyo uri kuburana ubujurire ku gihano cy'igifungo cy'imyaka 27 yari yarakatiwe n'urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa mu 2024 ku byaha bya jenoside n'ibyibasiye inyoko muntu yari yarahamijwe n'uru rukiko.

I Paris mu Bufaransa , Dr Eugene Rwamucyo w’imyaka 67 uri kuburana ubujurire ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu yari yarahamijwe n’urukiko rwa Rubanda mu 2024 aho yari yarakatiwe imyaka 27 y’igifungo, yisobanuye ku ishyingurwa ry’imibiri y’abatutsi biciwe I Butare.

Mu byo Dr. Eugene Rwamucyo wayoboraga ikigo cy’ubuvuzi cy’iyahoze ari
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (CUSP) akaba n’umwarimu muri Kaminuza ashinjwa, harimo kwitabira inama zafatiwemo ibyemezo byo kwica abatutsi I Butare, kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’abatutsi bishwe muri jenoside harimo n’inkomere ndetse abandi bagahorahozwa.

Ku munsi wa 22 w’urubanza rw’ubujurire, Dr Eugene Rwamucyo yabwiye urukiko ko atigeze ahisha imibiri y’abatutsi mu gihe raporo y’umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bihishe mu Bufaransa (CPCR), igaragaza imibare y’imibiri y’abatutsi Dr Eugene Rwamucyo yiyemereye ko yashyinguye ahantu hatandukanye.

Aha ni mu murenge wa Gishamvu ,akarere ka Huye,hari icyobo bivugwa ko cyajugunywemo imibiri y’abatutsi Dr Rwamucyo abigizemo uruhare.

Iyi raporo igaragaza ko ubwo Dr Eugene Rwamucyo yabazwaga na Me Gisagara Richard, umwe mu banyamategeko bunganira abatanze ikirego, umubare w’abo yashyinguye , yavuze ko 50 yabashyinguye muri Taba, ababarirwa hagati y’abatutsi 60 n’abatutsi 100 yabashyinguye hafi y’Iseminari ya Nyakibanda, abagera kuri 50 mu mujyi wa Butare n’abandi bagera kuri 200 I Nyumba.

Dr Eugene Rwamucyo yabajiwe ibibazo bitandukanye n’abanyamategeko batandukanye ku ishyingurwa ry’abatutsi biciwe I Butare, nawe asubiza yiregura.

Abazwa na Me Gisagara Richard impamvu buri mubiri utashyinguwe ukwawo, Dr Eugene Rwamucyo yasubije ko bitari gushoboka akaba ariyo mpamvu yashyinguwe mu kivunge.

Dr. Rwamucyo kandi yabwiye undi munyamategeko ko aho gushyira imibiri y’abatutsi hihariye itegereje gushyingurwa mu cyubahiro hatari kuboneka.

Dr Rwamucyo yabwiye urukiko ko yafashe icyemezo cyo gushyingura imibiri y’abatutsi biciwe I Butare nk’uburyo bwo kuyikura ku gasozi no kurengera ubuzima rusange, kandi ko yabikoze mu rwego rw’ubutabazi.

Paruwasi Nyumba yiciwemo abatutsi bari bahahungiye.

Ku bijyanye n’amategeko yagombaga kugenderwaho mu gushyingura imibiri y’abatutsi , Dr Rwamucyo yavuze ko icyo gihe nta mategeko yari kugenderwaho.

Ibyo Dr Rwamucyo yasubije byatumye Perezida w’iburanisha amwibutsa ko yashoboraga kwifashisha amahame ya Geneve agashyira ibimenyetso ahashyinguwe imibiri y’abatutsi hakanakorwa inyandiko z’abahashyinguwe.

Dr. Rwamucyo yavuze ko amahame ya Genève atarebaga icyo yise “intambara idasanzwe” yaberaga mu Rwanda.

Perezida w’Iburanisha yasobanuriye Dr Rwamucyo kubijyane n’ikibazo abarokotse Jenoside bafite kandi ko bifuza kumenya irengero ry’imibiri y’ababo kugira ngo babashyingure mu cyubahiro, asubiza ko yumva akababaro kabo.

Urubanza rw’ubujurire rwa Dr Eugene Rwamucyo rwatangiye tariki ya 9 Kamena 2026, biteganyijwe ko ruzarangira taliki 17 z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026.

Clementine NYIRANGARUYE.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 10 =