Bugesera: Abakoranye na Hinga Weze barayivuga imyato

Aha ni mu cyanye cya Kidodo i Rilima, abahinzi bashimira Hinga Weze yabatunganyirije iki cyanya umusaruro ukaba wariyongereye.
Abahinzi n’aborozi bakoranye n’umushinga Hinga Weze bemeza ko ibikorwa uyu mushinga wabafashijemo nko gufashwa kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, korozwa inkoko n’ibindi byabateje imbere.
Muri aka Karere Hinga Weze yakoreye mu Mirenge 8 ari yo Shyara, Nyarugenge, Mayange, Rweru, Rilima, Gashora, Musenyi na Kamabuye.
Umuyobozi wa Koperative ikorera mu cyanya cya Kidodo I Rilima gifite ubuso bwa hegitali 25, cyatunganirijwe na Hinga Weze bakaba buhira bakoresheje imirasire y’izuba aragaragaza itandukaniro. «Kugira ngo umuntu yeze ibitunguru ahantu hangana na ari 20 yishyuraga ibihumbi 400 kuko yishyuraga moteri ariko ubu kuri ari 20 umuntu arimo kwishyura ibihumbi 60 byonyine”.
Si we wenyine; Ndagijima nawe ahinga kuri iki cyanya yavuze ko mbere bakoreshaga moteri bikabahenda cyane, ariko kuri ubu ngo amata yabyaye amavuta. «Nahinze ibitunguru kuri ari 13 nkuramo amafaranga 350.000 ni mu gihe mbere nakoresha moteri ngakuramo amafaranga 170.000 cyangwa 130.000 kuri ari 13 ».
Yakomeje avuga ko muri icyo gihe yahingaga akoresheje moteri bikamutwara amafaranga y’ u Rwanda 100.000 ; akunguka ibihumbi 30.000 cyangwa 70.000.
Mukeshimana Angélique nawe ahinga kuri iki cyanya; yagize ati « ubu buryo batuzaniye bwaradushimishije cyane, turabashimiye; nanjye nahinze ibitunguru kuri ari 13 nashoyemo ibihumbi 80.000 nsaruramo ibihumbi 380.000 nibwo bwa mbere ninjije inyungu ingana gutyo, turabashimiye cyane kuba mwaradutekerejeho mukadutunganyiriza iki cyanya ».
Umuyobozi wa koperative ikorera muri iki cyanya yasoje agira ati « Twebwe ubwacu dufatanije n’abahinzi twagerageje kwishamo ibisubizo, hari ibyo mwatubakiye, twarabashimiye cyane Hinga Weze. Ku ikubitiro turimo kwigurira imipira n’amavane. Muri uku gutangira amashuri ababyeyi bakorera muri kino cyana ntakibazo bafite cy’amafaranga y’ishuri, tunatanga umusanzu kugira ngo hagize icyuma cyangiritse tugisimbuze cyangwa tugikoreshe ».

Nyirahabimana Emerita uhagarariye itsinda Urumuri rikorera mu Murenge wa Mayange ryafashijwe na Hinga Weze muri gahunda yo korora inkoko; yagize ati “tumaze gutumiza inkoko ibihumbi 4100 zihanywe na 4.446.670; igihombo n’ inkoko 156 zapfuye, inyungu ku nshuro ya mbere ni 529.750; inyungu ku nshuro ya kabiri ni 489.000 ku nshuro ya gatatu twabonye inyungu yi 693.500 naho ku nshuro ya 4 tubona inyungu yi 630.500.
Ibikorwa Hinga Weze yakoze mu myaka ine i Bugesera
Gutunganya uburyo bufasha abahinzi kuhira imyaka hifashishijwe imirasire y’izuba. Ubu buryo bwubatswe mu Murenge wa Nyarugenge, Mayange, Kamabuye na Rilima bufasha abahinzi 213 kuhira kuri hegitari 95.
Mu Murenge wa Musenyi, yasannye imirwanyasuri kuri hegitari 100. Hatewe kandi ibiti 68,624 biteranwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto ziribwa nk’ipapayi, avoka n’ibindi. Ibi biti byatewe n’abahinzi 4,804 kuri hegitari 469,6.
Mu bikorwa byo gufasha abahinzi kandi, Hinga Weze yahuguye abacuruzi b’inyongeramusaruro 31 n’abatubuzi b’imbuto zitandukanye. Amakoperative 6 yahuguwe ku buryo bwo kubika umusaruro neza.
Imbuto Hinga Weze yatanze muri Bugesera harimo ibishyimbo bikungahaye ku butare bingana n’ibilo 13,200 bihabwa abahinzi 583, hatanzwe kandi ibilo 6,983 by’imbuto y’ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A bihabwa abahinzi 100, hatanzwe imbuto y’ibiti biribwa bingana na 68,624 bihabwa abahinzi 4,804 ndetse n’imboga zitandukanye zingana n’ibilo 1287 bihabwa abahinzi 1287.
Umushinga Hinga Weze wafashije abahinzi 4627 barimo abagore 4,057, abagabo 570 n’urubyiruko 1,327 kwibumbira mu matsinda babasha kwizigamira miliyoni zisaga 19. Hashyizweho kandi amatsinda 281 arimo abantu 4135 bizigamira miliyoni zisaga 40 hanyuma batanga inguzanyo hagati yabo zingana na miliyoni zisaga 34 ku banyamuryango 2026.
Amakoperative 14 n’abahinzi 38,242 bashishikarijwe gukorana n’ibigo by’imari aho abagera ku 1218 basabye inguzanyo ku bikorwa by’ubuhinzi bigera kuri miliyoni zisaga 11.
Muri gahunda yo kwigisha imiryango uburyo bwo gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, abana bari munsi y’imyaka 2 bagera kuri 9,563 bafashijwe kuzamura imirire.
Ingo zigera ku 22,350 zibumbiye mu matsinda zihabwa ubutumwa bujyanye no gutunganya indyo yuzuye bafashwa gukora igikoni cy’umudugudu.
Mu kurwanya imirire mibi kandi, Hinga Weze yatangije gahunda yo gufasha imiryango kugira amatungo magufi ahatanzwe inkoko 26,405 zigera ku miryango 4,374 igikorwa cyatwaye miliyoni zisaga 54.
Mu kwimakaza isuku n’isukura, yatanze ibigega 30 bifata amazi y’imvura, kandagira ukarabe 295 n’amasabune 2110.

Umuyobozi wa Hinga Weze nuw’Akarere ka Bugesera bashimye ko bakoranye neza
Umuyobozi Mukuru wa Hinga Weze, Daniel Gies yashimiye Akarere ka Bugesera anavuga ko kari mu turere bakoranye neza mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro wabo.
Umuyobozi w’ w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye Hinga Weze uburyo bafatanyije muri ibi bikorwa anemeza ko bazakomeza kubikurikirana kugira ngo bizakomeze gufasha abahinzi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Musabyimana Jean Claude; yashimiye Hinga Weze kuko yagize uruhare rukomeye muri gahunda yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi bongerera ubushobozi abaturage.
Yagize ati” Hinga Weze yahaye nyiribikokorwa ubushobozi bityo n’igihe umushinga uzaba usoje imirimo yawo bazakomeza kandi inzego z’igihugu zikurikirana ibikorwa nk’ibi zirahari”.
Uretse akarere ka Bugesera, uyu mushinga unakorera mu Karere ka Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo na Ngoma.
Hinga Weze ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID), uzamara imyaka 5 (2017-2022) ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.
