Bugesera: Abahinzi bo mu gishanga cya rurambi baratabaza

Igishanga cya Rurambi cyarengewe n'umwuzure
Abahinga mu gishanga giherereye mu karere ka Bugesera gihuriweho n’umurenge wa Juru, umurenge wa Mwogo ndetse n’umurenge wa Masaka baratabaza nyuma yo guhura n’ikiza cy’umwuzure warengeye imyaka yabo mu kwezi kwa 3/ 2018.
Iyo winjiye mu murenge wa Juru ubona ko abahatuye batunzwe ahanini n’imirimo y’ubuhizi, aho usanganirwa n’urujya n’uruza rw’abari mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Iyo ugeze mu mibande y’uyu murenge usanganirwa n’ibishanga byuzuye amazi, uhageze wakeka ko ari ikiyaga nka bimwe dusanzwe tuzi mu Rwanda, ariko siko bimeze. Abahinzi baganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine wageze mu gishanga cya Rurambi, bamubwiye ko umwuzure waje ukabatwarira imyaka yari ihinzemo, kuri ubu hakaba harahindutse ibyuzi by’amafi.
Kuradusenge Vénuste aragira ati”nari narahinze hariya mureba habaye ikidendezi, nari mvuyeyo ngo ndebe ko amazi yagabanutse ndebe ko nakongera guhinga.” Ariko ngo yabonye bitazakunda kuko imbuto bari bongeye guhumbika nazo zarengewe kuko hanze gukama. Arongera ati ”urabona ko habaye ikiyaga bararoba, aya mafi niho bayarobye.” Kuradusenga yemeza ko nyuma yicyo kiza babayeho nabi.
Anavuga ko yari yafashe inguzanyo muri banki ya Kigali,kuyishyura bikaba bimukomereye gusa ngo ubuyobozi bwabafashije guhagarika inyungu .
Murorunkwere Dancilla avuga ko ibi birenze ubushobozi bwabo kuko aho yari yarahinze umuceli hose harengewe akaba yarabuze ubwishyu bw’amafaranga 250.000 yari yarafashe muri banki ya Kigali yose akayashora muri uyu muceli warengewe n’umwuzure. Aragira ati” imirimo yacu ya buri munsi yakorerwaga aha muri iki gishanga cya Rurambi none cyarengewe n’amazi.”
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko igishanga cya Rurambi cyateje abaturage igihombo gikomeye, kuko imiryango irenga 1500 yahombye bikomeye ngo ntawabashije kugira icyo aramura muri iki gishanga. Mu gihe ibihembwe bibiri byinjiza hafi miliyari ku mwaka.
Mutabazi anavuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’akarere ariko ngo batabaje inzego zibakuriye zirimo Ingabo z’igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’ Ubworozi,RAB,n’izindinzego bireba. Ubu hakaba harimo gusanwa urukuta rutangira amazi aturuka mu kagera,ikindi ngo bafatanije n’abaturage bakora imiganda ku buryo hari abatangiye guhinga ahumutse.
Ibi bibaye mu gihe mu kwezi kwa gatandatu 2018 guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’imyaka itandatu y’ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda aho yanatangaje ko gahunda nshya igomba kuzamura uru rwego ku kigero cyi 10% ndetse ngo ikazafasha abanyarwanda batari bake kubona akazi.