Airtel Rwanda yatangaje ubukangurambaga bwiswe ‘MU KAZI KOSE’

Amit Chawal, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda ni uwa 3

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2020, I Kigali, ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda, cyatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Mu kazi Kose’ , Intego nyamukuru yabwo ni uguteza imbere imikoranire n’abakiliya bacu binyuze mu bikorwa  bitandukanye ibagezaho.

Ni ukuvuga umuyoboro bahuriyeho, Tera Stori, Airtel Money na murandasi ifasha abakiliya bayo interineti no kubona ibisubizo mu bijyanye  n’ikoranabuhanga, izi serivisi zikaba zituma babasha kubyaza umusaruro amahirwe babona.

Agashya kazanye muri ubu bukangurambaga ni uko ubu kohererezanya amafaranga kuri  Airtel Money  ari ubuntu ku bakiliya bayo. Ubu umukiliya ashobora kohereza no kwakira ku buntu hamwe na “Mu Kazi kose”

Atangiza ku mugararagaro ubu bukangurambaga, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawal, yavuze ko ubu bukangurambaga bugiye gushimangira ibyo Airtel yiyemeje bijyanye no guteza imbere ubukungu ifasha abantu kurushaho kwiteza imbere mu byo basanzwe bakora.

Mu kazi kose igamije gufasha abanyarwanda kwiteza imbere binyuze muri serivisi zitandukanye.  Airtel iri kw’isonga mu kongera umubare w’abafite ubushobozi bwo gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda, cyane cyane ko umubare w’abakoresha interineti, guhamagara, Airtel Money ukomeza kwiyongera ndetse no kwiyongera k’umubare w’abakoresha telefone zigezweho. Ifite ingamba zo gushyiraho umuyoboro ufite ingufu zisumbuyeho kugira ngo imitambukire y’amajwi, ubutumwa bugufi na interineti birusheho gukora neza.

Amit yunzemo agira ati “Twashoye amafaranga mu bikorwa byo kunoza umuyoboro mu rwego rwo gufasha abakiliya bacu kuryoherwa na interineti ikora neza.” Ibi bikorwa remezo bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu, abakiliya nabo bakarushaho kunogerwa na serivisi nziza.

Kuri ubu Airtel yishimiye kuba ariwo murongo wihuta kurusha iyindi, ikaba igera mu Rwanda hose kugera ku rugero rwa 98%  ikaba ndetse inafite umwanya munini mu bucuruzi mu gihugu kubera Airtel Money.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Iza kugura Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ihita yitwa Airtel-Tigo, none ubu yatangaje ko igiye kuzajya yitwa Airtel Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 6 =