Abana b’abakobwa barasabwa kwigira no kunyurwa nibyo bafite birinda kwanduzwa virus itera SIDA _Dr Ikuzo

Dr. Ikuzo Basile, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwirinda virus itera SIDA muri RBC, agaragaza uko imibare yabanduye VIH/SIDA, ihagaze.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, kigaragaza ko urubyiruko ruri mu bantu benshi bafite virus itera SIDA, cyane abana b’abakobwa, abandura cyane bakaba bari hagati y’abafite imyaka 15 na 29 mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, kuko abasanganywe virus itera SIDA bangana na 2,7 %.

Mu Rwanda, abantu 230.000 bafite virus itera SIDA, naho abayandura buri mwaka bangana ni 3200, mu gihe abangana ni 2600 bicwa nayo nkuko byagaragajwe na Dr. Ikuzo Basile, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwirinda virus itera SIDA muri RBC.

Umwana w’umukobwa twise X, aganira na The Bridge Magazine (thebridge.rw), yavuze bamwe mu bakobwa baziranye babaho mu buzima buhenze, harimo inzu zihenze bakodesha hagati y’amafaranga ibihumbi 400 na 600, bakagira telefone za iPhone zigura hejuru ya miliyoni kandi ntakazi bagira. Ati, « hari uwambwiye ko abagabo babaha byose batabemerera gukoresha agakingirizo, ati umugabo yakujyana mu ndege akakujyana mu Maldives cyangwa Zanzibar n’ahandi ? Warangiza ukamubwira ngo koresha agakingirizo ? Ntago bakemera ».

Akaba ariho Dr. Ikuzo, avuga ko urubyiruko rw’abana b’abakobwa bagomba kwigishwa kwigira.  Ati «  ni ukwigisha aba bana b’abakobwa kwigira ku buryo ibyo bishuko bigabanuka, bandura  kurusha abana b’abahungu bagenzi babo». RBC inagaragaza ko abagabo bakuze nabo bari mubafite virus itera SIDA benshi kurusha abagore, bishimangira ko aribo banduza abana b’abakobwa.

Uretse kuba aba bana bakobwa bafite virus itera SIDA bangana ni 1,7%, banasanganywe izindi ndwara zandurira mu myanyandangabitsina kuko abapimwe mu Ntara  y’Iburasirazuba bari hagati y’imyaka 10 kugeza 24, abangana na 27 % bazisanganywe.

Ibindi byiciro bigaragaramo virusi itera SIDA cyane ni abakora uburaya, bangana na 35% ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina bangana na 5,8%  ariko 43 % akaba aribo bazi uko bahagaze.

Muramira Bernard, umuyobozi Mukuru Wa Strive Foundation Rwanda, atanga umukoro wo guhashya ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA.

Muramira Bernard, Umuyobozi Mukuru wa Strive Foundation Rwanda yavuze ko virus itera SIDA igihari ndetse iri mu rubyiruko, aha buri wese umukoro wo gutanga ubutumwa bwo kwirinda, uwo binaniye agakoresha agakingirizo ndetse uwanduye agafata imiti, kandi buriwese akipimisha akamenya uko ahagaze. Yagize ati « dufatanyirize hamwe kurengera abana b’u Rwanda bakomeje kwandura ».

Buri mwaka taliki ya 1 Ukuboza, u Rwanda n’Isi yose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 + 10 =