NYAMATA: Abanyamakuru bibukijwe gukora kinyamwuga mu bihe by’amatora.

Bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, bibukijwe amahame agenga umunyamakuru mu gihe cy’amatora ndetse banasabwa kuzakora inkuru kinyamwuga. Ni mu mahugurwa bari bamazemo iminsi 4 yabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera. Bahawe ubumenyi ngombwa umunyamakuru agomba kuba azi mu gutara no gutangaza inkuru ndetse n’imyitwarire mu gihe cy’amatora.

Muri Nyakanga 2024 hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’amatora y’abadepite mu Rwanda. Bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru bahawe amahugurwa ku bumenyi buba bukenewe ku munyamakuru mu gihe cyo gutara ndetse no gutangaza inkuru mu gihe cy’amatora. Abahawe amahurwa batangaje ko bungutse byinshi muri aya mahugurwa kuko hari byinshi batari bazi.

Josiane Nyiraneza ni umwe mu bitaburiye aya mahugurwa . Yavuze ko ari ubwa mbere agiye gukora inkuru ku matora bityo akaba abona aya mahugurwa yahawe yari ayakeneye cyane. Asobanura ko bimwe muri byinshi yize harimo no kuba umunyamakuru atemerewe kwamamaza umukandida, kuba atemerewe kubyina ahari umukandida uri kwiyamamaza ndetse no kuba yakwambara ibirango byamamaza umukandida runaka igihe yagiye gutara inkuru nk’umunyamakuru.

Ati ” nigiye byinshi muri aya mahugurwa, ubu numvaga ko kuba najya ahantu umukandida runaka ari kwiyamamaza, nk’umunyamakuru ntacyo byari kuzaba bitwaye kuba bashyiramo indirimbo nanjye nkabyina, nkaba nakwambara ibirango runaka bigaragaza umukandida runaka ndetse no kwamamaza muri rusange. Ibi rero namenyeko bitemewe ndetse ari ikizira ku munyamakuru.”

Alfred Ntakirutimana nawe nawe yagize ati “hano nahakuye ubumenoi bwinshi cyane cyane ku kuba njye nkora ibiganiro, nahamenyeye ko ngomba guha amahirwe angana abakandida bakeneye kwiyamamaza nta kubogama ngo umwe muhaye umwanya munini undi muhaye muto.”
Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), ndetse n’abandi bafite ubunararibonye mu bikorwa by’amatora bibukije abanyamakuru ko igihe cy’amatora ari igihe kidasanzwe, bityo abanyamakuru nk’abasanzwe bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage basabwa kuzakora inkuru kinyamwuga kandi bibuka amahame agenga umunyamakuru mu bihe bisanzwe ndetse by’umwihariko muri ibi bihe by’amatora.

Ati “mbere ya byose mugomba kwibuka ko umunyamakuru hari amahame amugenga, haba mu bihe bisanzwe ariko by’umwihariko muri ibi bihe by’amatora, murasabwa gukora kinyamwuga mwubahiriza ayo mahame. Muzirinde ikintu cyose cyatuma umwuga wanyu ucyemangwa, muhe amakuru abaturage ku gihe kandi uko bikwiye, mwibuka ibyo mwemerewe gutangaza naho mukura amakuru, mwibuka , kugira ngo hatazaboneka kubogama, kubangamira amatora cyangwa kuba mwatuma abo mugezaho inkuru bafata ibitari byo kuko muzi neza ko umunyamakuru afite uruhare runini mu guha amakuru abaturage.”

Mu igazeti ya leta nimero idasanzwe yo ku wa 20/02/2024 harimo amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora. Umutwe wayo wa 4, ahari inshingano n’imyitwarire by’abagira uruhare mu bikorwa by’amatora, icyiciro cya mbere kuva ku ngingo ya 37 kugeza ku ngingo ya 39 niho hasobanura ibireba umunyamakuru mu gihe cy’amatora.
Abahawe amahugurwa ni abanyamakuru 24, baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, amaradio, televiziyo ndetse n’ibikorera kuri murirandasi.

Umwanditsi: Umutoni Béatha

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 × 20 =