Kigali: Barashimira uruhare rw’abakandida biyamamaza ku giti cyabo muri demukarasi

Bamwe mu baturage bo mu turere tw’umujyi wa Kigali barashimira uruhare rw’abakandida biyamamaza ku giti cyabo, bakemeza ko bituma amatora aba mu mucyo no mu bwisanzure muri demukarasi.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye hakomeje kubera ibikorwa byo kwamamaza abakandida haba abaturuka mu mitwe ya politiki itandukanye ndetse n’abiyamamaza ku giti cyabo, bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bashimira uruhare rw’abakandida biyamamaza ku giti cyabo bavuga ko ari byiza kuba bemererwa kwiyamamaza, bakemeza ko bizatuma amatora aba mu mucyo no mu bwisanzure muri demukarasi.

Nzayisingiza Pacifique, utuye mu karere ka Nyarugenge ashimira uruhare rw’abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu gufasha abaturage guhitamo.
Yagize ati: “Jyewe numva ari byiza iyo mbonye abakandida biyamamaza ku giti cyabo nkanashimira uruhare bagira muri demukarasi kuko buri muturage abasha kubona neza amahitamo ye mu gihe amatora azaba ageze.”

Niringiyimana Xavier wo mu karere ka Gasabo avuga ko kuba abakandida biyamamaza ku giti cyabo ari byiza, bigaragaza uruhare rwabo mu iyubahirizwa rya demukarasi.
Yagize ati: “Kuba abakandida biyamamaza ku giti cyabo bahari bakaba baremerewe kwiyamamaza ni byiza ndanabyishimira cyane uruhare barimo baragaragaza mu iyubahirizwa rya demukarasi kuko buri wese azatora umukandida ashaka yihitiyemo.”

Uwitonze Beatrice nawe ashimira uruhare rw’abakandida biyamamaza ku giti cyabo kuko bibaha amahirwe yo kuba batorwa bakazagirira umumaro abazabatora.
Yagize ati: “Ndashimira uruhare rw’abakandida biyamamaza ku giti cyabo kuko umuntu ntabwo aba azi ejo uzamugirira umumaro. Buri mukandida ufite uburenganzira ariyamamaza yazagira amahirwe yatorwa tukareba ko iterambere ryakwiyongera.”

Abaturage bamaze kumva uburenganzira bw’abakandida bigenga

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe avuga ko abaturage bamaze kumva neza uburenganzira bw’umukandida wigenga.
Yagize ati: “Urebye abanyarwanda ba mbere babyumvise ni abayobozi kandi nibo batanga urugero. Iyo ubona rero ko abayobozi batwakira neza, bituma n’abaturage badutega amatwi ukabona baraza. Kuba ari ubwa kabiri mbikoze bisigaye byumvikana ko ari uburenganzira bw’umukandida wigenga n’ubw’umuturage”.

Perezida wa Kamisiyo y’igihugu y’amatora , Oda Gasinzigwa ashimira uko demukarasi itangwa mu mahoro kandi ko kwiyamamaza bigenda neza mu mahoro.
Yagize ati: “Twebwe rero tukaba twishimira yuko demukarasi itangwa mu mahoro nk’uko itegeko nshinga ribiteganya, uburyo twitorera abayobozi bikaba ari ibyo abanyarwanda biyemeje n’uburyo bikorwa ariko cy’ingenzi ni uko abanyarwanda tuzi agaciro k’amahoro ibyo rero bikaba ari ibintu biganirwaho buri gihe. Ibi rero ni ibintu byiza ko abanyarwanda bitorera abayobozi ariko bakabatora mu mahoro no mu kwiyamamaza bigenda neza.”

Kwiyamamaza kw’imitwe ya politiki n’Abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite byatangiye kuwa 22 Kamena,  bizarangira kuwa 13 Nyakanga 2024.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 6 =