Bamwe mu baturage ntibarasobanukirwa n’uwemerewe gutorera ku mugereka

Mu  Rwanda ku wa  15 ndetse na ku wa 16 Nyakanga hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ ay’abadepite. Ni  ku nshuro ya kane mu Rwanda hazaba  amatora nyirizina yo gutora umukuru w’igihugu n’abadepite nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.   Gusa haracyari bamwe mu baturage bo  mu bice by’igihugu bitandukanye batarasobanukirwa n’icyo amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora nimero 001/24  yo ku wa 20 Gashyantare 2024, avuga ku bijyanye n’abemerewe gutorera ku mugereka.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda binjire mu matora nyirizina yo gutora umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite, bamwe mu baturage batandukanye hirya no hino mu Rwanda ntibarasobanukirwa n’uwemerewe gutorera aho atanditse kuri  lisiti y’itora. Ibi babikomojeho kuko ngo uburyo bw’ikoranabuhanga komisiyo y’igihugu y’amatora yashyizeho bwo kwireba ndetse no kwiyimura ki ilisiti y’itora hifashishijwe ikoranabuhanga (telefoni ngendanwa) ngo bwabananiye kubukoresha abandi ngo baribuze, abandi ngo simukadi bakoresha ntizibabaruyeho.

Ntakirutima wo mu karere ka Kamonyi akora umwuga w’ubuyedi mu murenge wa Runda ariko akaba akomoka mu karere ka Ruhango ndetse akaba ari naho yatoreye mu itora ry’umukuru w’igihugu riheruka. Avuga ko byamunaniye kwireba kuri lisiti y’itora kuko ngo simukadi akoresha muri telefoni akoresha itamubaruyeho, Ntakirutimana akomeza avuga ko kugeza ubu atazi niba ari kuri lisiti y’itora cyangwa se niba atayiriho. Yagize ati “njye kugeza iyi saha sinzi niba ndi kuri lisiti y’itora cyangwa niba ntayiriho, nagerageje kwireba ko ndiho biranga kuko simukadi nkoresha ntago imbaruyeho, kandi numva ntafite n’umwanya wo kujya kubibaza kuko mba ndimo gushaka amafaranga antungira umuryango nasize mu cyaro.”

Ntakirutimana akomeza avuga ko yumvise ko iyo utari kuri lisiti y’itora cyangwa se iyo igihe cy’itora nyirizina kigeze utari aho wibarurije ngo ujya ahakuri hafi bakagushyira ku mugereka ugatora. Yagize ati “kuko nta mwanya mbona wo kujya gutora umurongo ku biro by’akagari ngo bandebere niba ndi kuri  lisiti y’itora naho nzatorera, nzajya ahazaba handi hafi banshyire ku mugereka kuko numvise bavuga ko aho uri hose watorarera ku mugereka.”

Mukeshimana nawe wo mu Karere ka Rubavu wahaje mu kazi ko mu rugo aturutse mu karere ka Muhanga, avuga ko ari ubwa mbere kuri iyi nshuro agiye kwitabira amatora kuko andi yabanje yari ataragira imyaka yo gutora.  Mukeshimana avuga ko yagerageje kenshi kwireba ko ari kuri lisiti y’itora akoresheje telefoni ye akibura muri sisitemi, akavuga ko mudugudu w’aho atuye yamubwiye ko azajya kubibaza ku biro by’akagali atuyemo bakamufasha, ariko  we akaba nta mwanya yakwibonera wo kwirirwa atonze umurongo ku kagari bityo, ngo aho igihe cyo gutora kizagerera ari niho azatorera bamushyire ku mugereka kuko ngo yumvise habaho abatorera aho batanditse ku malisiti bigakunda.

Nishimwe nawe akorera mu kabari (umuseriveri) muri sentire y’ubucuruzi ya Kora mu mu murenge wa Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu. Ariko  akomoka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko we yibonye kuri  lisiti y’itora akabona abaruye mu Karere ka Gasabo, ariko ko adashaka kwiyimura kuko atazi niba igihe cyo gutora kizagera agikorera muri iyi sentere bityo ngo akaba azatorera aho azaba ageze agasaba bakamushyira ku mugereka. Yagize ati “njye naribonye nsanga mbaruye ko nzatorera iwacu muri Gasabo, ariko ntago niyimuye kuko sinzi ngo igihe cyo gutora kizagera ndi hehe, rero ubwo nzajya gutorera ku mugereka aho nzaba ndi icyo gihe.”

Gutora umukuru w’igihugu, abadepite ndetse n’abandi bayobozi, ubusanzwe ni inshingano ya buri mu nyarwanda.  Mu buryo bwo korohereza abaturage kwireba no kwiyimura kuri  lisiti y’itora, Komisiyo y’igihugu y’amatora yashyizeho uburyo bwo kubikora buryo mu ikoranabunga hifashishijwe telefoni igendanwa ukanda *169# bagakurikiza amabwiriza kandi bikaba bikorwa nta kiguzi uciwe.

Icyo amabwira n0001/24 ya komisiyo y’igihugu y’amatora avuga kubijyanjye n’uwemerewe kujya ku mugereka w’itora.

Nyamara nubwo bamwe mu baturage bavuga ko bazatorera ku mu mugereka, mu mabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora n0001/24 yo ku wa 19/02/2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite mu mwaka wa 2024, umutwe wa 7, ahari ibirebana n’itora nyirizina, icyiciro cya 3 ku bireba abatora mu ngingo yaryo ya  93 ahari  abemerewe gutorera aho batanditswe.  Bavuga ko abemerewe gutorera aho batiyandikishije ari  abashinzwe umutekano, bari mu kazi; abanyamakuru bakurikirana igikorwa cy’amatora; abashinzwe imirimo y’amatora; abaganga; abakora imirimo y’ubutabazi, bari mu kazi; abarwayi n’abarwaza;abari mu butumwa bw’akazi; abahagarariye imitwe ya politiki, ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki cyangwa umukandida wigenga; indorerezi z’itora z’Abanyarwanda; Umunyarwanda uje mu Rwanda mu gihe cy’amatora ariko yariyandikishije kuri lisiti y’itora yo muri Ambasade cyangwa Konsila y’u Rwanda.

Igihe hatatekerejwe kwiyimura ku bafite telefoni, biragaragara ko hibagiwe abadafite telefoni bujuje imyaka yo gutora kandi batari hafi y’aho biyandikirishirije cyangwa abafite imirimo ibatera kuba uyu munsi baba bari hano ariko ejo bagahindura akazi kubera imiterere yako itandukanye n’akazi kavuzwe haruguru.

Umutoni Beatha

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 5 =