Harimo kurebwa uburyo ibiciro by’indege mu Karere byagabanuka

Dr Dennis Kabera, Umuyobozi wa East African Business mu Rwanda ni uri hagati, ari kumwe n'abanyamuryango bayo mu Rwanda

Mu myaka 19 Urwego rw’Ubucuruzi mu Rwanda (East African Business Council) rugiyeho hari byinshi bimaze kugerwa kubera ibiganiro by’ubuvugizi byakoze, kimwe mu birimo kuganirwaho  ni uburyo itike y’indege yagabanuka mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Uru Rwego rwagiyeho ku italiki ya 7 Nyakanga umwaka wi 2000 rufite icyicaro gikuru Arusha muri Tanzaniya, uyoboye ubu akaba ari umunyakenya, rukaba rugizwe n’ibihugu 5 aribyo Kenya, Uganda, Burundi, Tanzania na South Soudan. Dr Dennis Kabera Umuyobozi warwo mu Rwanda  asobanura ko impamvu itike y’indege ihenze mu Karere kurusha ku yindi migabane ari uko buri gihugu  cyo mu karere gifite imisoro yacyo kandi iri hejuru, hakaba harimo kuganirwa uburyo yagabanywa cyangwa igakurwaho, ku buryo itike y’indege izaba ihendutse.

Ubu kuva Kigali ujya Nairobi na Rwandair ni amadolari 301, naho ukoresheje Kenya Airways ni amadolari 226 ni mu gihe ari amadolari 302 ukoresheje Ethiopian Air.

Naho kuva Kigali ujya Dubai ubu, ukoresheje Rwandair ni amadolari 324, ukoresheje Kenya Airways ni amadolari 285, naho ukoresheje Etihad Airways ni amadolari 386.

Kuba umunyamuryango muri uru Rwego nta gikomeye gisabwa uretse kwiyandikishamo bikaba bifasha mu gihe wahuye n’imbogamizi mu bucuruzi. Urugero nko kuba wabura ibicuruzwa, uru Rwego rugufasha kubona ibicuruzwa byawe nubwo nundi wabiyambaza bamufasha.

Ibimaze kugerwaho kubera uru Rwego

Dr Kabera akomeza asobanura ko ku ruhande rw’u Rwanda, hamaze kujyaho visa imwe, aho yatanze urugero ko kujya Nairobi byasabaga visa, ariko ubu abanyarwanda bakaba bakoresha indangamuntu. Ibi bikaba byarabangamiraga ubukerarugendo kuko visa zaba zigoye kuzibona kandi zinishyurwa ku giciro kiri hejuru ndetse rimwe na rimwe zikabura, ubu hakaba hinjira amafaranga menshi aturutse mu bukerarugendo kuko byorohejwe. Ikindi ngo nuko umuntu yafata  indege  muri buri gihugu ariko ubu ukabafa ufata imwe. Yanavuze ko guterefona mu karere u Rwanda ruherereyemo  byasabaga kujya ku iposita ugasaba umurongo, ariko ubu utelefona wicaye mu rugo iwawe. Ndetse ngo kugera ku mwaro i Dar  El Salam ntibyari byemewe ku banyarwanda ubu bikaba byemewe.

Ku kibazo cy’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Uganda ndetse n’u Burundi kiracyari agatereranzamba.

Ni mu gihe Dr Kabera avuga  ko inshingano zabo ari ukuganira ku mbogamizi zose zibangamira ubucuruzi. Yanatangaje ko mu mbogamizi 175 mu bucuruzi zari zihari hasigaye imbogamizi 50 ariko ngo ubuvugizi bukomeje gukorwa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 19 =