Ibikoresho bikoze muri pulasitiki bigiye gukumirwa muri Pariki y’akagera

Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu y’Akagera buratangaza ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 01 Kamena 2024, ibikoresho bya pulastiki bikoreshwa  inshuro imwe(single-use plastic)  bitazemererwa kuyinjizwamo kuko byangiza ibidukikije bikaba byagira ingaruka no ku buzima bw’i nyamaswa ziyibamo.

Ibyo bikoresho ni ibirimo amacupa, imiheha, amashashi, amakanya ibiyiko n’ibikombe bikozwe muri pulasitiki, imitwe y’itabi n’ibindi byose bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa.

Umukozi wa Pariki wungirije ushinzwe ubukerarugendo n’iyamamazabikorwa, Karinganire Jean Paul, arasobanura impamvu ibyo bikoresho bitazemererwa kwinjizwa muri pariki.

Agira ati “nuko bifitanye isano no kwangirika kw’ibidukikije muri rusange, byagera muri pariki bikaba byagira ingaruka no ku nyamaswa zishobora kubirya bikaziviramo gupfa bitewe n’ibyo bikozemo. Bituma utunyabuzima duto tudakura. Ni umwanda, ntibibora ahubwo birushaho kugenda byangiza ubutaka n’amazi ku buryo bihinduka uburozi ku binyabuzima byo ku butaka no mu mazi”.

Imyanda irimo za pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe ikunzwe gusangwa yatawe muri pariki.

Karinganire akomeza avuga kandi ko hakoreshwa amafaranga atari macye mu gukura imyanda ya pulasitiki muri pariki.

Ati  “niba imodoka itwara imyanda yinjira muri parike kabiri mu kwezi birumvikana ko bisaba amafaranga, guhemba abakozi bashinzwe ibimoteri, n’ibindi byifashishwaga mugukusanya imyanda byose bitwara amafaranga. Rero uwo mutwaro wo kwita ku myanda dusanga watuma duta umwanya, imbaraga zakagiye mu kwita  ku buturo bw‘inyamaswa n‘ibinyabuzima bya pariki zikagabanyuka“.

Hazifashishwa ubundi buryo busimbura pulasitiki

Uburyo ubuyobozi bwa pariki buzifashisha mu kuziba icyuho cy’ikoreshwa rya pulasitiki, harimo ubukangurambaga buzakomeza gukorwa,  abayisura bagasabwa kwirinda kwinjiza pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe.

Abafatanyabikorwa nk’abatanga service z’ubukerugendo na hoteli mu Rwanda abo bose na bo ngo hashize igihe kirekire bategujwe  ibijyanye n’iki cyemezo, ndetse bakomeje kwibutswa kugira ngo bitazibagirana; cyane ko mu maduka yose mu gihugu ndetse no muri pariki harimo amacupa y’amazi akoze muri aluminium cyangwa  muri pulasitiki (ashobora gukoreshwa kenshi) agurishwa abayakenera.

Karinganire  ati“ turasaba abashyitsi badusura bose kwifatanya natwe muri gahunda yo kubungabunga pariki birinda kwinjizamo pulasitiki zikoreshwa rimwe. Bakwifashisha amacupa y‘amazi manini ya litiro 20 akoreshwa kenshi, bakaba bafite amacupa y’amazi akozwe muri aluminiumm cyangwa muri pulasitiki ariko ishobora gukoreshwa kenshi, bagapfunyika ibiryo hifashishijwe ibikoresho bitari pulasitiki cyangwa se ibidakoreshwa rimwe“.

Pariki yahisemo kubaka ingarani ikusanyirizamo za pulastiki zigenda zikurwa hirya no hino muri parike.

Pariki y’igihugu y’Akagera ni ubuturo bw‘inyamaswa eshanu z’inkazi zifatwa nk‘izikomeye ku Isi zirimo intare, ingwe, inzovu, imbogo ndetse n’inkura. Izi nyamaswa kenshi nizo zikurura abakerarugendo bayisura baje kuzireba.

Umwaka ushize wa 2023, iyi pariki yasuwe n’abarenga ibihumbi 50 yinjiza miliyoni 4,9 z’amadolari y’amerika, ibyatumye igera ku rugero rwa 92% rwo kwihaza mu byo ikoresha byose.

Gukumira iyinjizwa ry’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa  inshuro imwe ku butaka bwayo, bizatuma abasura pariki bitwararika kuko buri muntu wasuye pariki aramutse azanye igikoresho cya pulasitiki kikayijugunywamo, yakuzura imyanda myinshi bigasaba kuyishakira ingarani zo kuyishyiramo, mu gihe nyamara abayisura na bo bagatanze umusanzu mu kuyibungabunga no kurengera ubuzima bw’inyamaswa ziyibamo.

Umwanditsi: Nadine Umuhoza

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 × 9 =