Bamwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Neretse ntibakigaragaye mu rukiko

Neretse ari kumwe n'abamwunganira, Me Flamme na Me Jacques Source: Internet

Mu rubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabien uburanira mu rukiko rwa rubanda rw’Iburuseli mu Bubiligi, aho akurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, abatangabuhamya bamwe bamaze gutangaza ko batakigaragaye batanga ubuhamya imbere y’urukiko.

Umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste ukorana na Pax press, ukurikiranira uru rubanza umunsi ku munsi mu rukiko aho rubera, atangaza ko hari abamaze kugeza amabaruwa yabo ku mucamanza mukuru uyoboye iburanisha, bavuga ko batakibonetse mu rukiko.

Bamwe bavuga ko barwaye abandi bakavuga ko ari impamvu zabo bwite; hari kandi n’abavuze ko ari impamvu z’umutekano wabo abandi babiterwa no kutagira ibyangombwa bibemerera kujya mu mahanga.

Alain Gauthier, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize uruhare muri jenoside mu Rwanda baba I Burayi bashyikirizwa ubutabera (Collectif des parties civiles pour le Rwanda), atangaza ko bakunze kubona abatangabuhamya baba bafite ubwoba.

Nk’uko Gauthier akomeza abitangaza ngo bamwe ni abarokotse jenoside baba batinya ko abaturanyi babo bamenya ko batanze ubuhamya, ahanini ko baba bafite impungenge z’umutekano wabo, ndetse banatinya bamwe mu baba barafungiwe ibyaha bya jenoside bakarangiza ibihano bagasubira ku misozi iwabo.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda birinze kugira icyo babivugaho. Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Mutangana Jean Bosco avuga ko aba batangabuhamya atari abo ku ruhande rw’ubushinjacyaha, ko abanyamategeko bo ku ruhande rw’uregwa aribo bakabaye basobanura impamvu aba batangabuhamya bisubiyeho.

Umwe mu bunganira Neretse, Me Jean Flamme, we avuga ko abatangabuhamya babo baterwa ubwoba na leta ya Kigali, ko hari n’umwe mu batangabuhamya wisubiyeho ngo atinya ko yaza mu rukiko akaba yahimbirwa ibyaha agafungwa.

Ibi ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bubihakana buvuga ko uwo mutangabuhamya ubusanzwe atari mu Rwanda aba mu Bubiligi, bityo ko nta mpamvu leta y’u Rwanda ifite yo kuba yamukurikirana, kuko atari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera kandi akaba atakurwa aho ari ngo azanwe mu Rwanda ku ngufu.

Nk’uko bitangazwa n’umushinjacyaha muri uru rubanza, ngo ni ibisanzwe ko abatangabuhamya bisubiraho; gusa ngo hari igihe biba ngombwa umucamanza agasohora inyandiko zihamagaza umutangabuhamya, agategekwa kuza mu rukiko gutanga ubuhamya.

Mu rubanza rw’umunyarwanda Neretse Fabien ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, hari hateganijwe kumvwa ubuhamya bw’abagera ku 126, muri bo 11 bakaba baramaze gupfa abandi batangaje ko batazagaragara mu rukiko; biteganijwe ko ubuhamya bwabo buzasomerwa urukiko.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 × 7 =