Abana bafite ubumuga bahembewe inkuru banditse zahize izindi

Abana icyenda bafite ubumuga butandukanye bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bahembewe inkuru banditse zahize izindi mu irushanwa ryari rifite insanganyamatsiko ijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Mushimiyimana Denise, yiga mu kigo cyitwa Education Institute for Blind Children Kibeho giherereye karere ka Nyaruguru, akaba afite ubumuga bwo kutabona. Nyuma yo guhabwa igihembo cya telephone ngendanwa igezweho (smartphone) yatsindiye mu cyiciro cya Ordinary Level secondary yavuze ko yanditse inkuru y’ahantu wasura hagendanye n’umuco nyarwanda.Yagize ati « inkuru yanjye rero yavugaga ngo ‘natashye nezerewe’, harimo umwana wavugaga aho yasuye ku nzu ndangamurage ya Huye no mu ngoro y’i bwami i Nyanza».

Mushimiyimana wahembwe mu bana 36 bose batsinze iri rushanwa barimo icyenda bafite ubumuga, yavuze ko atashye yishimye cyane kubera ko mu bigo byose  kuza muri abo batsinze ari ibintu biba bitoroshye cyane, ku buryo bimusigiye isomo ryo gukora cyane nubwo afite ubumuga.

Yongeyeho ko kugira ngo umwana ufite ubumuga atagira  icyo ageraho bituruka ku mubyeyi wamubyaye utamuhaye umwanya ngo amwereke uwo uriwe ndetse n’ibyo  ashoboye, ko ariko umwana na we akwiye kwerekana ko hari icyo ashoboye. Ati «wowe ufite ubumuga niba iwanyu bataguha amahirwe, jya ugerageze ubereke ko hari icyo ushoboye, kuko urashoboye. Kuba ufite ubumuga runaka ntabwo bikubuza kuba hari icyo wakora, kuko ntawe uzemera ko ushoboye utabimweretse ».

Uburezi budaheza burazamura abafite ubumuga

Jean Paul SEKA uyobora umushinga ushinzwe kongerera ubushobozi abana bafite ubumuga mu ihuriro ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), yavuze ko ubukangurambaga leta y’u Rwanda iri gukora ku burezi budaheza buri gutuma n’abafite ubumuga baratangiye gutinyuka bakarushanwa hamwe n’abandi. Ati «biradushimishije kuko ni icyerekana ko isomero rusange rya Kigali (KPL) yashyize imbaraga mu bantu bose harimo n’abafite ubumuga. Ni ibyerekana ko umwana ufite ubumuga, atagomba kujya kwicara mu ishuri gusa, ahubwo agomba no kurushanwa (competition) nk’uko abana bafite ubumuga butandukanye bagiye babibereka».

MUSHIMIYIMANA Denise ufite ubumuga bwo kutabona yahembewe inkuru nziza yanditse (Photo: N.U)

Inkuru zahize izindi zanditswe n’abana bahembwe kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, zibanze ku kubungabunga ibidukikije, kugira ngo zifashe abana kubimenya neza nkuko bisobanurwa n’umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB, Dr. Mbarushimana Nelson. Yagize ati « twifuza ko abanyeshuri bacu barangiza amashuri babizi neza. Ikindi kandi kubungabunga ibidukikije bituma ubukerarugendo butera imbere. Ni na yo mpamvu rero twifuza yuko mu byiciro byose by’amashuri dufite abana bamenya ko ari byiza, kuko iyo bibungabunzwe neza, bituma n’igihugu kigaragara neza ».

Dr. Mbarushimana Nelson yishimira ko abafite ubumuga bitabiriye kandi bakitwara neza. Ati « hari abana bafite ubumuga butandukanye barimo abafite ubwo kutabona  mwabonye na bo babonye ibihembo ; bivuze ko kuba  ufite ubumuga bitakubuza kugira icyo ukora. Ni muri urwo rwego tunifuza  ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bamenya ko abo bana bashoboye, mwabonye ko abenshi banatsinze ari bo».

Dr. Mbarushimana Nelson, n’umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB (Photo: N.U)

Iri rushanwa ritegurwa buri mwaka n’isomero rusange rya Kigali (KPL) n’abafatanyabikorwa batandukanye, kuri iyi nshuro yaryo ya gatatu hahembwe abana biga mu mashuri abanza n’ay’isumbuye 36 bahize abandi mu nkuru banditse mu ndimi eshatu arizo, icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda.

Muri abo bana hakaba harimo abakobwa 22, abahungu 14, n’abafite ubumuga icyenda. Mu bihembo bahawe hakaba harimo telefone ngendanwa zigezweho (smartphones), Ipads, mudasobwa ngendanwa (notebooks) ndetse n’amagare (bikes & scooters).

Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 26 =