Abatangabuhamya bakomeje bavuga ku ruhare rwa Neretse muri Jenoside yakorewe abatutsi

Aha ni ku Rukiko rwa Rubanda Cour d'Assises i Bruxelles, ahabera urubanza rwa Neretse , abantu batoye umurongo binjira bajya kumva urubanza rwe

Umunsi wa karindwi w’urubanza  waranzwe no kumva abatangabuhamya batandukanye, barimo ababonye ndetse n’abafitanye isano ya bugufi n’imiryango yiciwe i Nyamirambo ku itariki ya 09 Mata 1994. Hatanzwe umwanya ku batangabuhamya babiri bari baje mu rukiko, abandi batambutsa ubuhamya bwabo bari i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga (Iya kure).

Mu buhamya bwari buteganyijwe kumvwa harimo ubushinja ndetse n’ubushinjura. Gusa ubwunganizi bw’uregwa bukaba bwashyikirije urukiko urwandiko rw’umutangabuhamya ushinjura, buvuga ko atakije mu rukiko kubera ngo kubera umutekano we.

Abatanze ubuhamya bagarutse ku ruhare Neretse yagize mu rupfu rw’abaguye kwa SISSI wari umuturanyi we. Umwe muri bo asobanurira urukiko yagize ati “Nararebaga gutya, ntabwo ari ibyo nabwiwe! Haje ikamyoneti irimo abantu batatu: abasirikare babiri n’undi muntu umwe, bahagarara  kwa Neretse bigaragara ko bahamagawe na Neretse; nibonera Neretse abereka kwa SISSI, basohoye abari kwa SISSI babatondesha umurongo batangira kubarasa. ”

Akomeza avuga ko ku munsi wakurikiyeho bashatse uko bashyingura abari biciwe kwa SISSI, nk’abaturanyi nawe yari arimo ndetse na Neretse. Ati “Nta bucuti bwari buhari, ahubwo kuba Neretse yaraje gushyingura kwari ukudukina ku mubyimba.” Yongeraho ko Neretse yari Nyumbakumi ku buryo byari mu nshingano ze kubashyingura.

Hasabwe kugenzura ireme ry’ubuhamya butangwa

Umutangabuhamya abajijwe ku makuru yandi yatanze muri 2002 ko Karamira Flodouard wari umwe mu bayobozi ba MDR Power yagiye kenshi kwa Neretse, kuva tariki ya 10 Mata hagakorwa inama zo gushyiraho barrière; yavuze ko yabonye Karamira inshuro imwe yonyine.

Abunganira uregwa basabye inteko iburanisha kuzagenzura neza ireme ry’ubuhamya bwatanzwe, ko harimo kudahuza amakuru yatanzwe 2002 (ubwo habaga ibazwa rya mbere).

Ibi umushinjacyaha we akaba yabisobanuye avuga ko kuba hari aho abatangabuhamya badahuza ibyo bavuze n’ibyo bari baravuze mbere babazwa mu myaka 17 ishize, icy’ingenzi ari ukureba ko impaka zose zabaye mu iburanishwa zavugaga ku biciwe kwa SISSI n’ababigizemo uruhare.

Biteganyijwe ko abandi batangabuhamya bazatanga ubuhamya bwabo ku wa kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2019. Aho bazakomeza babwira urukiko ku mpande zombi z’abashinja n’abashinjura Neretse Fabien, mu cyumweru cya gatatu cy’uru rubanza ruteganyijwe kuzamara ibyumweru bitandatu.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 18 =