Stroke ni indwara y’ubwonko _Prof. Mucumbitsi

Prof. Mucumbitsi Joseph, umuganga uvura indwara z’umutima akaba n’umuyobozi w’Ihuriro nyarwanda ry’imiryango yita ku ndwara zitandura (Rwanda NCD Alliance: Rwanda Non-Communicable Diseases Alliance).

Stroke ni indwara y’ubwonko ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo n’umutima ariko si indwara y’umutima. Iyo uyirwaye yihutiye kujya kwa muganga bakavoma amaraso aba yavuriye mu bwonko bakayamaramo ubwonko butarononekera arakira.

Kugeza ubu umuganga uvura iyi ndwara ya stroke ni umwe gusa ukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Mu kiganiro Prof. Mucumbitsi Joseph, umuganga uvura indwara z’umutima akaba n’umuyobozi w’Ihuriro nyarwanda ry’imiryango yita ku ndwara zitandura (Rwanda NCD Alliance: Rwanda Non-Communicable Diseases Alliance) yagiranye na bamwe mu banyamakuru yabwiye uko iyi ndwara ifata n’ibimenyetso byabo.

Stroke ni iyo imitsi ijyana amaraso mu bwonko ifunze ntacemo neza cyangwa se iyo imitsi igaturuka umuntu akava amaraso mu bwonko.

Stroke igira ubwoko bubiri uwavuye amaraso mu mutwe (hemorrhagic stroke) cyangwa se uwo amaraso atashoboye guca mu mitsi imwe n’imwe (Ischemic stroke).

Igice cy’ubwonko cyaviriyemo amaraso cyangwa se amaraso atashoboye kugeramo, oxygen (umwuka) iba nkeya, cellule (uturemangingo) iyo zibuze oxygen iminota irenga itatu, icumi zirapfa kandi iyo zipfuye ntabwo zongera kwirema cyangwa se ngo zongere zibeho. Iyo urengeje iyi minota ako gace karapfa burundu. Niyo mpamvu umuntu wagaragaje ibimenyetso agomba kwihutira kujya kwa muganga.

Prof. Mucumbitsi arakomeza avuga ibitera stroke

Mu biyireta harimo indwara z’umutima. Urugero: umuvuduko w’amaraso iyo ubaye mwinshi ushobora gutuma imitsi iturika mu bwonko cyangwa se bigatuma amaraso adaca mu mitsi neza.

Iyo umutima wabyibye cyane amaraso aravura akazamo utuntu twavuze tukagenda mu mitsi ijya no mu bwonko tukaba twagenda tugafunga imwe mu mitsi yo mu bwonko akaba aribwo buryo indwara z’umutima zishobora gutera stroke.

Iyi ndwara ishobora no guterwa n’izindi mpamvu zidaturutse ku mutima bitewe n’uburwayi bumwe na bumwe. Urugero hari abarwayi babaga umutima kubera ko babazwe bakanywa umuti ubuza amaraso kuvura, iyo batawunyweye neza hari ubwo amaraso yabo avura bakagira stroke kandi bari barakize umutima, icyo gihe stroke iba yatewe n’umuti si ukubera umutima.

Ibimenyetso bya stroke

Prof. Mucumbitsi arakomeza asobanura ibimenyetso by’indwara ya stroke.

Iyo wumvise utangiye kudidimanga, umunwa ugatangira kujya ku ruhande rumwe, ijisho ukagerageza kurifunga ntirifunge neza, wagerageza kuvuga bikanga ntacyo warurwaye irukira kwa muganga aho bashobora kugufasha kuko ari ibimenyetso simusiga bya stroke. Prof. Mucumbitsi avuga ko imbogamizi zihari aruko kuri centre de santé (ibigo nderabuzima) ntacyo bashobora gufasha umurwayi uretse kumuha tranfert kuko iyi ndwara nayo yivurirzwa ku bwisungane mu kwivuza gusa ngo byatinda ukagera aho bagucisha muri scanner byatinze kugira ngo bamenya ikibazo gihari, avuga ko mu bihugu byateye imbere hari indege zihari zihutana abarwayi kwa muganga.

Ati “Stroke n’indwara yihutirwa nubwo tutaragira techinque ihagije kugira ngo dufashe abantu ariko nk’umu radiologiste ajyana agatiyo agakura amaraso yari yatangiye kuvurira mu bwonko hari hagiye kuziba, arahari umwe gusa yarabonetse”.

Dr. Mucumbitsi asaba umuntu ubonye ibi bimenyetso kujya kwa muganga hakiri kare bakamufasha ubwonko butarononekara burundu, kuko iyo bwononekaye usanga umuntu agenda akurura akaguru, akaboko. Ngo nubwo hari ibice by’umubiri bigaruka ariko ntibigaruka byose iyo watinze kugera kwa muganga.

Bumwe mu buryo bwo kwirinda iyi ndwara

Harimo kurya indwa yuzuye, gukora imyitozo ngoramubiri, kutanywa itabi n’inzoga, kwirinda ibiyobyabwenge, kutarya cyangwa kutanywa ibintu byakongera umuvuduko w’amaraso, kwirinda umubyibuho ukabije no kuruhuka bihagije.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 22 =