U Rwanda rugiye kongera abakora muri serivisi zibaga umutima

Abaganga barimo kubaga umurwayi.

Nyuma yo kubona ko abaganga babaga umutima badahagije, u Rwanda rugiye kongera abakora muri serivisi zibaga umutima bahereye ku bari imbere mu gihugu aho abasanzwe bakora muri serivisi zibaga umutima bazafashwa kuba inzobere kurushaho.

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) yahuje impuguke n’inzobere mu buvuzi bw’umutima (Cardiothoracic Surgery Symposium) mu kurebera hamwe iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye no kuvura binyuze mu kubaga, yabaye kuri uyu wa 23 Gashyantare yiga kuri gahunda y’ubuvuzi bwo kubaga umutima burambye.

Umukozi muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga Dr. Menelas Nkeshimana avuga ko kongera abakora muri serivisi zibaga umutima ari igisubizo ku kibazo cy’abavura bakanabaga umutima badahagije.

Yagize ati: “Ugereranyije n’abarwayi bategereje ababavura umutima, babaga umutima ntibahagije. Igisubizo kibirimo ni uko ingamba y’igihugu 4/4 ari ukongera abo baganga, abadogoteri, ababaga, abaforomo bakora muri serivisi zibaga umutima.”

Dr. Nkeshimana akomeza asobaura uko uko uku kongera abakora muri serivisi zibaga umutima bizakorwa.

Yagize ati: “Uko byakorwaga mbere abantu bajyaga kwiga hanze, urugendo rutwara imyaka 15 kuzamura. Ubu rero ingamba ni uko tugomba gushyiraho porogaramu yigisha kubaga umutima igatangirwa imbere mu gihugu, tugatangirana n’abanyeshuri batatu bane ba mbere dushaka ko baba inzobere zisumbuyeho n’abandi biga hanze baziyongeraho uko tuzagenda twigira imbere.’’

Abitabiriye cardiothoracic surgery symposium.

Dr Ntaganda Evaliste, ushinzwe gahunda z’indwara z’umutima mu Rwanda, yagize ati: Ahantu hari hakiri imbogamizi ni ukuvura binyuze mu kubaga. Twajyaga dukoresha uburyo bwo kubaga binyuze mu bantu bava hanze b’abaterankunga, bigakorwa nka rimwe mu mwaka noneho ubu hatangiye kuba hariho gahunda yo kubaga bihoraho. Mu mezi 17 ashize, abantu 179 babazwe umutima mu gihe abo bantu bajyaga babagwa mu gihe kigera ku myaka itandatu.”

Ubusanzwe mu Rwanda hari abaganga babiri bahoraho babaga umutima. Umwe abaga abana undi akabaga abantu bakuru. Abo baganga bakorera mu bitaro byitiriwe umwami Faysal, mu myaka iri imbere biteganyijwe ko bazaba bikubye incuro ebyiri binyuze muri gahunda u Rwanda rufite igamije kongera abakora muri serivisi zibaga umutima.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 2 =