RBC yibukije abantu gukoresha agakingirizo birinda ubwandu bwa virusi itera SIDA

RBC irakangurira abantu gukoresha agakingirizo birinda ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kibukije abantu ko virusi itera SIDA igihari kandi kuyirinda bishoboka binyuze mu gukoresha agakingirizo ku bakora imibonano mpuzabitsina no kwipimisha bakamenya aho bahagaze.

Ibi ni ibyatangarijwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ agakingirizo (International Condom Day) byo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024. Ni ibirori byateguwe na RBC, abanyamakuru bandika ku buzima barwanya SIDA (ABASIRWA), Urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu, AHF n’abandi bafatanyabikorwa.

Koresha agakingirizo wirinde virus itera SIDA.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA  mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr IKUZO Basile yibukije buri wese ko virusi itera SIDA igihari, nta muti nta n’urukingo kandi ko kuyirinda bishoboka binyuze mu gukoresha agakingirizo no kumenya uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bw’iyi virusi.

Yagize ati: “Ubutumwa natanga ni ukwibutsa buri muntu wese ko virusi itera SIDA igihari, nta muti, nta rukingo kandi kuyirinda bishoboka. Menya uko uhagaze kuko numara kumenya uko uhagaze, ni nabwo uzatekereza ka gakingirizo kuko ntabwo wakwirinda indwara utazi niba uyifite cyangwa utayifite.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Ikuzo Basile.

Ku rundi ruhande, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF) Kabanyana Nooliet avuga ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugenda bugaragara mu byiciro byihariye, akibutsa abakora imibonano mpuzabitsina gukoresha agakingirizo.

Yagize ati: “Imibare itugaragariza y’uko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugenda bugaragara mu byiciro byihariye ari byo urubyiruko, abagore n’abakobwa ku kigero cyo hejuru. Uyu munsi turawizihiza tugirango twibukiranye gahunda ijyanye no kwirinda virusi itera SIDA, hakoreshejwe agakingirizo.”

umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu(RNGOF) Kabanyana Nooliet.

Udukingirizo tuboneka ku bigo nderabuzima, ku bitaro no ku ma kiyosike yashyizwe ahahurira abantu benshi mu rwego rwo kugirango hatagira ucikanwa na serivisi zijyanye no kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Bamwe mu banyamakuru babarizwa muri ABASIRWA bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo.

Imibare y’udukingirizo twinjira mu gihugu cy’u Rwanda igaragaza ko ku mwaka igihugu cyinjiza miliyoni 30 z’udukingirizo, mu gihe AHF itanga udukingirizo tubarirwa hagati ya miliyoni enye na miliyoni eshanu ku mwaka.

Umunsi Mpuzamahanga wo gukoresha Agakingirizo.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 3 =