Florence Family Fashion Design yasangije abana uko basigasira umuco nyarwanda

Bimwe mu bikoresho gakondo.

Kampani yitwa Florence Family Fashion Design ikorera mu murenge wa Kimironko, umudugudu wa Bukinanyana, akagali ka Nyagatovu kuri uyu wa 6 Gashyantare, yasangije abana biga mu ku kigo cya Ecole Maternelle et Primaire St Gabriel uko basigasira umuco nyarwanda bagira indangagaciro zarangaga abanyarwanda bo hambere.

Ubwo abana biga muri Ecole Primaire et Maternelle St Gabriel bageraga aho Florence Family Fashion Design ikorera , basangijwe uko basigasira umuco nyarwanda binyuze mu migani migufi n’imigani miremire, ibisakuzo ndetse n’imihango yakorwaga mu Rwanda rwo hambere na kirazira za Kinyarwanda.

Nyirahakiziyaremye Frida, umukozi muri kampani yitwa Florence Family Fashion Design avuga ko igitecyerezo cyo gusangiza ababagana uko basigasira umuco cyaje nyuma yo kubona ko abenshi mu bana bavuka muri iki gihe batazi ibikoresho gakondo byakoreshwaga n’abanyarwanda.

Yagize ati: “Tumaze kubona ko abantu barimo kwibagirwa umuco nyarwanda ndetse n’abana bavuka muri iki gihe abenshi batazi ibikoresho byawurangaga, twaricaye turavuga ngo mu buryo bwo kurengera ibidukikije no gusigasira umuco duhisemo gufata bya bikoresho gakondo tukabyegeranya abantu bakajya bazana abana batabizi bakabisura bakareba bakabyiga bakabimenya”.

Nyirahakiziyaremye Frida, umukozi muri Florence Family Fashion Design.

Nyirahakiziyaremye akomeza asobanura bimwe mu bikoresho gakondo abanyarwanda bakoreshaga bikwiriye gusigasirwa bijyendanye n’indangagaciro z’abanyarwanda zirimo gukunda umurimo, kurangwa n’isuku no gusangira.

Yagize ati: “Ikigo cy’amashuri cyazanye abanyeshuri kugirango bamenye ingoma, ikibindi, igisabo, uruhago, inkangara, inkono, urusyo, isekuru, umuvure, ishoka n’imyeyo ikomoka ku ishinge. Indangagaciro n’icyo bano bana bunguka ni uko iyo weretse umwana ko umunyarwanda wa kera yakoreshaga imbaraga ze zose agerageza kuvumbura no gushakashaka, uwo mwana amenya aho ava niho hahandi usanga yagiye gukora ubuhanzi.”

Rebero Mugenga John na bagenzi be bavuga ko bize byinshi n’akamaro ko gusigasira umuco nyarwanda.

Rebero yagize ati: “Nize ibikoresho bya kera bahingishaga, ibyo bifashishaga mu guhiga n’ibyo bakoreshaga bashaka ibyo kurya no kunywa kandi bagasangira badacuranwa. Akamaro bimfitiye ni uko nzabisangiza bagenzi banjye nabo bakabimenya”.

Sano Arnaud Brian nawe yagize ati: “Ibintu naboneye hano by’umuco nyarwanda ni byiza. Hari ingoma, umwirongi, iningiri n’ umuduri bimfasha kumenya ibya kera nanjye nzajye mbikora mu gusigasira umuco wacu. Nize ko ngomba gukunda gukora imirimo imfitiye akamaro.”

Mugenzi wabo utashatse kuvuga amazina ye nawe yagize ati: “Akamaro bingiriye ni uko ninigana uko bakoraga nkiga umwuga, nzagira ejo hazaza heza.”

Ingobyi bahekagamo umugeni.

Umwe mu barezi bigisha aba bana Ingabire Jeanne D’Arc avuga ko kwigisha abana b’abanyarwanda umuco nyarwanda bizatuma bakunda igihugu, bagira umuco w’ubutwari no gukunda umurimo.

Yagize ati: “Abana ni abanyarwanda bagomba kubaho bakunda u Rwanda. Tugomba kubigisha umuco nyarwanda, uko abasekuruza babagaho n’uko babaye intwari mu gihe cyabo. Abana bamenye ko umunyarwanda wa kera atari injiji, atari umunebwe kuko yari umukozi. Uwo rero ni umuco wo gukora n’ubutwari tugomba gusigasira.”

Ingabire Jeanne D’Arc, umwe mu barezi.

Kampani Florence Family Fashion Design yifuza ko yamenyekana, ikabona n’ubufasha butandukanye yaba ubwa Leta, abikorera ndetse n’abantu ku giti cyabo hakaboneka inyubako nini izafasha benshi mu gusigasira umuco nyarwanda.

Ibikoresho gakondo bitandukanye.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 5 =