Pariki y’Akagera ibamo amoko y’ibinyugungugu 166.
Ubushakashatsi bwakorewe muri pariki y’igihugu y’Akagera bumaze kubona ubwoko 166 bw’ibinyugunyugu muri 250 bicyekwa ko bwaba bubamo.
Ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa muri pariki mu mwaka wa 2021, buba buri kwezi kuva icyo gihe; abo mu ishami ribukora, bibanda ku bintu bitandukanye harimo kureba ubwoko, amababa, n’uburyo amabara aba ameze ku mababa.
Abasura pariki y’igihugu y’Akagera, na bo bashobora kubona ibi binyugunyugu nkuko bitangazwa na Karinganire Jean Paul,
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri iyi pariki.
Agira ati” abifuza kureba ibi binyugunyugu mu buryo bw’abakerarugendo twabagira inama yo kuza mu bihe by’imvura kuko nibwo biba biri ku biziba (ibizenga by’amazi) byaretse hafi y’imihanda, cyangwa se ku mase y’inzovu n’ay inkura”.
Akomeza avuga ko hamwe mu hakorerwa ubu bushakashatsi (sites) ari kuri Park HeadQuarters, Birengero lake, Ruzizi Tented Lodge, Mutumba hills na Mihindi lake.
Ati”gusa nanone hari aho bisaba kuva mu modoka kuri sites zimwe na zimwe kandi ntabwo byemewe”.
Ibinyugunyugu ni kimwe mu bimenyetso by’ingenzi mu buzima bw’ibidukikije; kubikurikirana mu gihe kirekire bikaba bizafasha ubuyobozi bushinzwe imicungire ya pariki y’igihugu y’Akagera kumenya ibijyanye n’imihindagurikire y’ibinyugungugu mu buryo bw’imibereho ndetse n’imiterere y’ikirere, mu gihe habaho impinduka n’ubwinshi bw’amoko yabyo.
Umuhoza Nadine