RTB iravuga ko kwigira ku murimo bituma abarangiza babona akazi

Umuyobozi mukuru wa RTB, Ing. Paul Umukunzi.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu buryo bwo kwigira ku murimo ku barangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nk’uburyo bwiza butanga amahirwe yo kubona akazi.

Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yo kuri kuri uyu wa 17 Ukuboza 2023,   yahuje abikorera n’abari mu gice cya Leta gishinzwe kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe kurebera hamwe uburyo abikorera n’abigisha imyuga n’ubumenyingiro bakorera hamwe kugirango abiga bige ibikenewe ku isoko ry’umurimo, babone n’aho kwimenyereza umurimo babone n’akazi.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, RTB Ing Paul Umukunzi avuga ko kwigira ku murimo aribwo buryo bwiza bufasha abarangije kwiga guhita babona akazi.

Yagize ati: “Kwigira ku isoko ry’umurimo cyangwa se kwigira ku murimo ni bwo buryo bwiza bushoboka kugirango urangize kwiga uhite ubona akazi.Tubona ko ari uburyo dushaka gushyiramo imbaraga n’ubwo tukiri no mu bundi buryo bwo kwigishiriza mu mashuri, ariko nyuma yaho umwana yo kuba ku ishuri ajye no ku isoko ry’umurimo abanze yimenyereze wa murimo bityo agire amahirwe yiyongereye yo kuzabona akazi.”

Umuyobozi mukuru wa RTB, Ing. Paul Umukunzi.

Ku rundi ruhande, Kwizera Alphonse ukorera ishyirahamwe ry’abanyenganda n’Urugaga rw’abikorera (PSF) avuga ko hakenewe kuvugurura imfashanyigisho bitewe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati: “Hari aho bigaragara ko ubona amasomo atajyanye n’igihe ariho bikenewe ko habaho kuvugurura imfashanyigisho kugirango bijyane n’igihe. Ni izindi tekinoloji ziri kuzana n’ubundi bumenyi bushyashya. Sisitemu y’uburezi igomba kujyana n’igihe bitewe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo rigenda rihinduka.”

Umukozi w’ishyirahamwe ry’abanyenganda na PSF, Kwizera Alphonse.

Umukozi mu kigo cy’ababiligi kitwa ENABEL ushinzwe agashami gashinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro Gemma Musengeneza avuga ko guhuza urubyiruko n’abikorera bagahugurwa bibafasha kubona akazi.

Yagize ati: “Twatangiye duhugura abana mu myuga ijyanye n’ubwubatsi, harimo kubaka, gukora amazi, gukora amashanyarazi, gusudira no kubaza. Abo bana barenga 1000 bahuguwe mu gihe cy’amezi atandatu, amezi atatu ku mashuri andi mezi atatu mu bigo by’abikorera. Ikintu cyiza byatugejejeho ni uko uko guhuza urubyiruko n’abikorera bibafasha kubona akazi. Ubushakashatsi twakoze mu kwezi kwa 3 umwaka ushize bwagaragaje ko 80% by’abahuguwe bagiye babona akazi aho bigishirijwe no mu bindi bigo hirya no hino hakabamo n’abitangiriye udushinga duto.”

Bamwe mu bitabiriye inama.

Mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro hasohoka abagera ku bihumbi 25 muri bo hagati y’ibihumbi 10 na 15 basoza amasomo y’imyuga y’igihe gito.

NYIRANGARUYE Clementine.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 26 =