Rwamagana: Bagiye kurushaho kunoza serivise babikesha moto bahawe

Abayobozi Nshingwabikorwa b'utugari bashyikirijwe moto.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abahuzabikorwa ba DASSO bo mu Karere ka Rwamagana, bashyikirijwe moto zigiye kubafasha kwihutusha akazi bagerera ku muturage ku gihe, buzuza inshingano zabo, banatanga serivise inoze.

Ni moto zatanzwe na Karere ka Rwamagana, abazihawe bagaragaje ibyishimo, banashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nirere Chantal ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakagunga mu Murenge wa Fumbwe, avuga ko mbere bajyaga bagorwa no kugera ku muturage ugasanga serivise zirimo gutangwa mu buryo butanoze, kuko hari igihe byatumaga batagerera ku gihe aho igikorwa cyabereye kandi bitabaturutseho.

Yakomeje ati “umuturage yashobora kugira ikibazo akaguhamagara bigasaba ko kumugeraho uhamagara umumotari cyangwa se ukagenda n’amaguru, cyangwa n’ imvura yaba iri kugwa kumugeraho bikaba byagorana.

Ati “ubu ubwo tubonye izi moto bigiye dufasha gukemura ibibazo by’abaturage, twihutisha akazi n’ inshingano zacu tuzikore neza kandi ku gihe”.

Zimwe muri moto zahawe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abahuzabikorwa ba DASSO bo mu Karere ka Rwamagana

Munyankindi Eric ni umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Akagari ka Karenge, Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, avuga ko mbere batakoraga inshingano zabo neza kuko hari igihe umuturage yagiraga ikibazo yakwitabaza ntuhagereye ku gihe.

Ati “ubu tugiye kujya tuhagerera ku gihe, tukaba twizeza abaturage n’abayobozi ko tugiye kujya twuzuza inshingano zacu dutanga serivise nziza kandi ku gihe”.

Ndayiragije Obedi, ushinzwe guhuza Dasso n’abaturage mu Karere ka Rwamagana avuga ko mu

bigendanye n’umutekano yajyaga akenera transport yo kuba yava ku Karere agera ku muturage, ikindi gutega bya hato na hato byabagoraga bityo bikadindiza imitangire ya serivise bigatuma bayitanga bakererewe.

Ati “izi moto duhawe nk’aba DASSO kukigendanye n’umutekano tugiye kwegera abaturage kenshi, dutangire amakuru ku gihe bityo imitangire ya serivise ibe yihuse kandi bitange umusaruro mwiza”.

Ndayiragije Obedi, ushinzwe guhuza DASSO n’abaturage mu Karere ka Rwamagana yashyikirijwe moto.

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko moto bazihawe nk’igikoresho cy’akazi kizajya kibafasha kugera ku nshingano zabo, ati “icyo tubasaba ni ukugera ku muturage wese kuko ubu nta rwitwazo mugifite ntawavuga ngo biramvunnye, nategereje umumotori uza ku ntwara namubuze, nabuze uko ngerayo”.

Yakomeje agira ati “gukemura ibibazo by’abaturage nibyo dushyize imbere no kumenya ubuzima bwabo umunsi ku wundi, mugomba gukora inshingano zanyu neza ariko inshingano zikomeye ni ukwegera abaturage no kubaba hafi kuko uburyo noneho murabufite”.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana.

Moto zatanzwe ni 42, iziteganyijwe gutangwa zose ni 80, izisigaye inyuma zose zikaba ziba zahageze muri iki cyumweru.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 4 =