Kigali: Abamotari batwaraga abagenzi nta byangombwa bagiye kubikirwa imbehe

Moto zasizwe irangi ry'umuhondo

Mu rwego rwo kurushaho gukora kinyamwuga mu mwuga wo gutwara abantu kuri moto no gutanga serivisi nziza ku bagenzi bazigendaho, ubuyobozi bwa koperative y’abamotari mu mujyi wa Kigali bwashyizeho gahunda yo gushyira ibirango kuri za moto z’abakora aka kazi bakorera mu mujyi wa Kigali, aho moto zose zirimo gusigwa irangi riziranga ndetse zigashyirwaho na nimero ushobora guhamagara mu gihe uhuye n’ikibazo.   

Uwizerayo Eustache Umuyobozi ushinzwe igikorwa cyo gutera amarangi kuri za moto zikorera mu mujyi wa Kigali, avuga ko ibi byemezo byafashwe kugira ngo abakora ubumotari mu mujyi wa Kigali bagire ibibaranga bizwi kuko byagaragaye ko hari bamwe mu bamotari baba badafite ibyangombwa birimo uruhushya rwo gutwara moto.

Yagize ati “Muri rusange iki gikorwa kirarwanya inyeshyamba cyangwa abantu baza biyitirira ko ari abamotari kandi atari bo. Urugero hari abantu batwara moto badafite impushya zo gutwara, abo nibo usanga bashikuza ibikapu by’abantu bakirukanka. Ibi byatumaga uwibwe atamenya aho yabariza ariko nitumara gushyiraho irangi kuri za moto zikorera muri Kigali hakajyaho nimero z’ikarita y’umumotari ndetse na nimero z’abayobozi bizatuma abamotari barushaho gutanga serivisi nziza”.

Uwizerayo akomeza avuga ko iki gikorwa ari ingenzi kuko nta mu motari uzakorera muri Kigali atujuje ibisabwa. Ikindi ngo bizafasha n’abagenzi mu gihe ahuye n’ikibazo azajya yifashisha nimero z’ikarita ziba ziri kuri moto kuko haba hariho imyirondoro y’aho abarizwa kandi ashobora no guhamagara nimero z’abayobozi kuko nazo ziri gushyirwa kuri buri moto. Ibi byose bizabafasha kurwanya abo yise inyeshyamba ziyitirira uyu mwuga.

Umwe mu bamotari bari gusigisha iranga kuri moto, Kabarisa Gaston akorera muri zone ya Karuruma, avuga ko iki gikorwa ari cyiza kuri bo kuko hari benshi bakoraga amakosa bikitirirwa abamotari.

Agira ati “Iki gikorwa kizagabanya akajagari kagaragaraga mu bamotari hari harimo ubujura, abatwara badafite ibyangombwa; ibyo byose byatumaga habamo akajagari ariko bizatuma buri wese ukora aka kazi agakora ari uko yujuje ibisabwa”.

Mushyandi Jean Paul akorera muri zone ya Nyabugogo muri Koperative ya KOTAMONYI, we avuga ko iki gikorwa ari kiza by’umwihariko gitanga n’isura nziza ku mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Iyi gahunda izatanga isura nziza mu mujyi wa Kigali by’umwihariko kuritwe dukora akazi k’ubumotari kuko hari abantu bamwe badufataga nk’inyeshyamba ariko ubu abamotari bakorera muri Kigali bose bazajya baba bazwi kandi n’abagenzi bajya bazitega bizere cyane umutekano wabo kuko bazaba batwawe n’umuntu ufite aho abarizwa”.

Umuyobozi wa Police ishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Mujiji Rafiki, ashima iki gikorwa cyatekerejwe n’ishyirahamwe ry’abamotari kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Ubu buryo bwo gusiga amarangi kuri za moto zikorera mu mujyi wa Kigali, ntabwo ikigamijwe ari ukureba umutekano wo mu muhanda kuko ishyirahamwe ry’abamotari ari ryo ryashyizeho iyi gahunda kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza”.

Akomeza ashima iki igikorwa cyiza batekereje kuko ngo bizafasha na police kumenya moto yakoze amanyanga kuko hariho n’inomero y’ikarita y’umumotari ndetse n’iz’abayobozi ba za koperative babarizwamo.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 ⁄ 5 =