Rwamagana-Mwulire: Abarimu basabwe kunoza umurimo bigirira icyizere bakanakorera ku gihe

Abayobozi b'Umurenge wa Mwulire, abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abarimu mu munsi mukuru wa Mwarimu.

Mu kwizihiza umunsi wa Mwarimu mu Murenge wa Mwulire wabereye ku Kijumba, mu Karere ka Rwamagana, abari bitabiriye babwiwe ko atari umunsi wo kwishima gusa, ahubwo ari no kwikebuka, bakareka kwiyorosa ikiringiti n’ ubusinzi, ahubwo bakanoza umurimo banigirira icyizere.

Ni umunsi wari witabiriwe n’abayobozi b’Umurenge wa Mwulire, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’amatorero, ababyeyi bahagarariye abandi n’abarimu. Insanganyamatsiko yagiraga iti “Abarimu dukeneye mu burezi twifuza”.

Iranyibuka Delphine yigisha kuri GS Mwulire ya 1, avuga ko mbere wasangaga umuntu akora yitinya atifitiye icyizere ukaba wanavuga uti ese abana ni batsindwa ndabigenza nte? Ati “tugomba kwigirira icyizere no gushyiraho umwete, icyo utazi ukabaza mugenzi wawe kugirango mu mwuga wacu wa mwarimu bibashe kugenda neza”.

Yakomeje agira ati “ubu ngiye kwihatira gukora cyane dore ko na Leta yacu yatwongereye umushahara kugirango umuntu abashe gukora aniteza imbere, ubu ngiye gutunganya akazi uko bigomba nkora ibidanago, nzinduka ku murimo, nkore akazi ngamije kuzamura ireme ry’uburezi”.

Bizumutima Anisept yigisha kuri GS Bicumbi, yavuze ko bagiye kurushaho kwigirira icyizere atari inyuma gusa ahubwo n’imbere bibarimo, atari nka wa muntu ushobora kuvuga ngo jye nigishije imyaka 3 nta n’impamvu yo gutegura.

Ati “tugiye kurushaho kunoza akazi kacu ni nabwo cya cyizere twigirira kizazamuka, ikindi tugiye kurushaho kunoza imikoranire hagati yacu n’ababyeyi, abanyeshuri n’abayobozi”.

Zamu Daniel ni Umunyamabanga  nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, yagarutse ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarateguye uyu munsi wa mwarimu agira nicyo abasaba. Ati “uyu ni umunsi wo kwisuzuma ngo turebe niba ibyo dukora bitanga umusaruro, twibaze ese muri Mwulire yacu uburezi bugeze he?”

Yakomeje agira ati “mwigirire icyizere kandi mu korere ku gihe, murebe icyerekezo cy’igihugu muri iyi gahunda turimo ubwo dusoza icyerekezo 2020 kandi uburezi bugomba kugera kuri bose, mubigiremo uruhare”. Yanashimiye uburyo bakoze ibikorwa bikomeye byo gutsindisha abana, anabasaba kudasubira inyuma ahubwo bakarushaho mu gutanga uburezi bufite ireme no kutarebera abana bava mu ishuri.

Yanakomeje agira ati “uyu ni umunsi wo kwisuzuma ngo turebe niba ibyo dukora bitanga umusaruro, twibaze ese muri Mwulire yacu uburezi bugeze he? Mwigirire icyizere, kandi mukorere ku gihe”.

Ikigo cya Authentic International Academy Mwulire nicyo cyabimburiye ibindi mu gutsindisha mu Murenge wa Mwulire.

Ibigo by’amashuri byo mu Murenge wa Mwulire byitabiriye umunsi wa mwarimu ni Authentic International Academy Mwulire, GS Mwulire ya 1, Mwulire ya 2, GS Bicumbi, GS Kimbazi, GS Kabuya. Nyuma y’ibiganiro bitandukanye byatanzwe, habaye gutanga ibihembo n’ibyemezo by’ishimwe ku bigo byatsindishije neza, haba n’ ubusabane.

Umuyobozi w’ikigo GS Kimbazi yahawe ibihembo n’icyemezo cy’ishimwe, batsindishije neza.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 12 =