Rwamagana: Abafite ubumuga barashoboye nti bisuzugure

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rwamagana basabwe kutisuzugura bakigirira icyizere bakabyaza amahirwe mu mpano n’ubushobozi bibarimo.

Byavugiwe mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abantu bafite ubumuga, wabereye mu Murenge wa Nyakariro, mu Karere ka Rwamagana. Insanganyamatsiko yagiraga iti “Dufatanye n’abantu bafite ubumuga tugere ku ntego z’iterambere rirambye”.

Mbarushimana Saidi, wo mu Kagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyakariro, avuga ko atakitinya mu mirimo yo gukorera igihugu no kwiteza imbere. Ati “mu byukuri nkanjye ndashoboye kandi na mugenzi wundi arashoboye, ubaye ufite ubwenge n’umutwe nta cyakunanira”.

Akomeza agira ati “abafite ubumuga dutinyuke, duhagarare kigabo dukore twikure mu bukene tube nk’abandi, kandi turashoboye, ikindi dufite Leta y’Ubumwe idahwema kudutekerezaho iduteza imbere,  dufite n’impano yo gukora imishinga itari iyo korora gusa no kuba twatwara n’amamodoka twayatwara dufite ibyangombwa bitewe n’ impano umuntu abayifitemo”.

Mukayoboka Anysie atuye mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Nyakariro, avuga ko nta mpamvu yo kwisuzugura nubwo waba ufite ubumuga, ati “Twese dufite agaciro nawe ugomba kwiteza imbere nk’abandi bose, buri wese ni umunyarwanda kandi arashoboye, impano ziri mubafite ubumuga nta mpamvu yo kuziryamisha mu ngo tugomba kuzishyira hanze nkuko n’abandi bazihashyira”.

Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco, ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana, avuga ko umwana ufite ubumuga ntacyo yabasha kugeraho umuryango utamufashije. Ati “abantu bafite ubumuga ni abantu bafite ubushobozi, ni n’amahirwe ku bantu bafite ubumuga kugira ngo babyaze umusaruro amahirwe igihugu kibaha”.

Umuhuzabikorwa akaba yasabye ko ingengo y’imari ku bantu bafite ubumuga ikwiye kongerwa kugirango bazamure impano z’urubyiruko rufite ubumuga mu mikino.

Ati “mwabonye ko tugeze ku rwego rw’ubuhanzi aho dufite abana bafite ubumuga bazi kubyina,  guhanga indirimbo, imivugo, kubyina mu muco nyarwanda, aha hose dukwiriye kuhashyira imbaraga ku bufatanye kugirango duteze imbere impano z’urubyiruko cyane cyane z’abantu bafite ubumuga mu Karere kacu”.

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko mu Karere ka Rwamagana bafite uburyo bakorana mu bikorwa byinshi na komite y’abafite ubumuga, haba ku rwego rw’Akarere, Umurenge, Akagari, hakaba hari bimwe mu bikorwa bashyira mu mihigo, harimo: guhugura amakoperative y’abafite ubumuga ndetse no kubatera inkunga mu bijyanye n’amikoro n’amafaranga, kuko buri mwaka bakurikirana imishinga y’abafite ubumuga bakareba ko bayikoze neza, kuko bafite ubushobozi, imitekerereze myiza, ubwenge, imikorere ariko icyo baba babura rimwe na rimwe ni ubatera inkunga abasunika kugirango babashe kugera kure.

Ati “Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rwamagana hari intambwe bamaze gutera ariko nanone hari abakitinya, tukababwira ngo nabo nibaze, kuko hari nk’ikipe y’umupira w’abafite ubumuga bwo kutabona mu Karere ka Rwamagana niyo ya mbere mu Rwanda turayifasha haba mu rugendo, amacumbi n’ibindi”.

Arongera ati “icyo twifuza nuko bakwitinyuka, tukaboneraho no gusaba ababyeyi bakabaha ubwisanzure, tubegere, tubahe ubwo burenganzira n’ubwisanzure, ibindi byose bizashoboka.

Mu Karere ka Rwamagana hatanzwe ibikoresho ku bantu bafite ubumuga birimo ibikoresho by’isuku 30 (pampers), imbago 28 (pair) na matera 7.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 11 =