Rwamagana-Rubona: Ibikorwa bijyanye no gusigasira ibikorwaremezo byitabweho
Mu muganda wakorewe ku kigo cy’amashuri TVT Rubona, mu Murenge wa Rubona mu Kagari ka Karambi mu Karere ka Rwamagana, wo gukora isuku no gutera ibyatsi bifata amazi, abaturage basabwe gusigasira ibikorwa remezo bakora ibikorwa birwanya imihindagurikire y’ikirere bakora isuku, batera ibiti, bazirika ibisenge, bakora umuganda.
Ni umuganda witabiriwe n’abaturage, Ubuyobozi butandukanye bw’Akarere Rwamagana, inzego z’umutekano, abakora mu kigo cya RISA, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.
Mukantegeye Philomene utuye mu Kagari ka Nawe, Umurenge wa Rubona ni umwe mu babyeyi barerera muri TVT Rubona, avuga ko ari ishuri bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, anabaterera ishyamba.
Ati “ridufitiye akamaro nk’abaturage bo muri Rubona ndetse n’abandi bo mu Ntara zose z’u Rwanda kuko abana bacu baryigiramo, tugomba kurikurikirana dukora ibikorwa birwanya isuri, ni nabyiza gutoza abana gukora amasuku, ni ingero tubahaye ngo bajye bakomerezaho”.
Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko bahisemo gukorera umuganda mu mashuri bitavuze ko muri Rwamagana hari ibiza bidasanzwe byatwaye amashuri ariko kwirinda biruta kwivuza.
Ati “gusa dufite ishuri tya Mashyongoshyo mugihe gishize ryasambuwe n’umuyaga ni ryo ryonyine twagize ariko ibyiza ni ukwirinda no gukumira ko hashobora kuba ibiza tureba ahantu hahurira abantu benshi nk’ahari isoko, ishuri, insengero kuko haramutse habaye ibiza byatwara abantu benshi niyo mpamvu twahisemo gukorera umuganda kuri iri shuri ryaTVT ya Rubona”.
Umuyobozi w’Akarere yongeye gukangurira abaturage gukomeza kureba niba ibisenge byabo biziritse kugirango umuyaga utaba wabasamburira inzu zabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, yavuze ko igikorwa bakoze ari ingenzi kuko hasa n’ahahanamye iyo uteye ibyatsi binywa amazi, birinda isuri. Ati “mubigaragara ishuri twarizengurutse tukaba twemeza ko izi nyubako zitazagira ikibazo cy’amazi imvura yaguye ari nyinshi cyangwa havutse n’ibindi bintu, koko ritangirijwe ibiti n’ibyatsi twateye, ndizera ko nuzagaruka mu myaka ingahe iri imbere nta kibazo azongera kubona.
Yatanze ubutumwa ati “Nkuko tubikoze uyu munsi ku kigo cy’amashuri dusabe n’andi mashuri byibuze rimwe mu kwezi bashyireho umunsi nk’uyu wo kwikorera isuku, hari igihe uhagera ugahita ububona ko iryo shuri nta suku rifite. Ibyo rero bizagirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’ishuri, abarezi ndetse n’abanyeshuri, byabintu ngo abanyeshuri ntibagikora isuku nta muganda guhera ubu batangire babitozwe”.
Irere Claudette arongera ati “Mubyukuri icyo twashakaga cyane nuko ibikorwaremezo ndetse n’inkengero z’amashuri byitabwaho kuko rimwe na rimwe hari igihe tubyibagirwa kandi ahantu abana biga tutahasigasiye rimwe na rimwe hagerwa n’ingaruka, tugasaba abayobozi, abana, ababyeyi b’amashuri kubisigasira, iyo byitaweho mu buryo buhoraho bigaragara ko ntacyo biba, byakwibagirana bigashobora guteza n’ibibazo, tugasaba abayobozi b’amashuri gushyiraho byibuze umunsi umwe mu kwezi wo kubyitaho, nta shuri twongera kubona ngibyo ibisenge biragurutse, abana ntibabasha kwiga kubera kuvirwa. Abantu iyo bishyize hamwe bashobora kwikorera dutiriwe dutakira Leta ngo ize ibikore”.
Nyirahabimana Joséphine