Rwamagana: Guceceka ahatangwa ruswa si wo muti

Abaturage bo mu Murenge wa Gishari basobanuriwe ibigize icyaha cya ruswa n’ingaruka.

Abasenateri n’Abadepite bo mu Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko barwanya ruswa (APNAC Rwanda) bagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, hagamijwe kubasobanurira ibigize icyaha cya ruswa n’ingaruka yayo, banakangurirwa gutangira amakuru ku gihe aho igaragaye.

Mukesharugo Louise, utuye mu mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruhunda, Umurenge wa Gishari, yifuza ko abo bahaye amakuru ya ruswa bajya babagirira ibanga ntibavuge uwabahaye amakuru ahubwo bo bakikurikiranira.

Ati, “niba wenda nk’umuyobozi muturanye wasabagayo amazi, cyangwa abana bawe bakiniragayo, cyangwa bakajya kurebayo televiziyo, urumva ko umenyekanye ko ari wowe watanze amakuru waba wisibiye inzira”.

Mukesharugo agasaba ko abo baha amakuru yahari ruswa bareba ubundi buryo babicishamo ariko bitagarutse kuri wa muturanyi ngo niwe wabivuze.

Abaturage bateze amatwi bumva ingaruka za ruswa.

Habiyaremye Jean Claude wo mu Kagari ka Ruhunda, avuga ko yasobanukiwe ububi bwa ruswa n’uburyo imunga igihugu. Ati “ruswa kuyitanga si byiza nabo ihira ni bake, ahubwo abenshi irabahombya”.

Yakomeje agira ati “ndagira inama bagenzi banjye kwirinda kugura serivise ugenewe, ahubwo ukanyura mu nzira zigenwa n’amategeko ukabona serivise ushaka”. Habiyakare aragira inama abatanga ruswa n’abayakira kubireka kuko ufashwe ahanwa n’amategeko, ikindi ngo ntibikwiye kunyura inzira yihuse utanga ruswa kandi iy’amategeko ihari.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ibumoso ari kumwe n’Abasenateri.

Mbonyumuvunyi Radjab ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko ruswa itagomba guhishirwa ati “Ruswa ni ishyano ni icyago, uwahishira ishyano wese yaba akosheje, ahemutse yihemukira anahemukira n’abazamukomokaho ejo n’ejobundi”.

Uyu Muyobozi yakomeje ahumuriza abatanga amakuru kuri ruswa gushira impungenge, anababwira ko hari uburyo bwo gutanga amakuru bitabaye ngombwa ko uvuga amazina yawe. Ati “nkubu ku Karere dufite numero 3836 na 0788383636. Ni nimero zitishyurwa nta mafaranga ni ubuntu, waduha amakuru washaka n’amazina yawe ukayareka kuyavuga twebwe tukikurikiranira”.

Yongeye ati “Kurwanya ruswa si iby’abayobozi gusa ahubwo ni inshingano za buri muturage wese n’abayobozi bafatanije”.

Hon.Senateri Habiyakare François aganiriza abaturage kukudahishira ruswa.

Hon. Senateri Habiyakare François, yavuze ko uburyo ruswa itangwamo muri iki gihe bitoroshye kuyibona, ariko akaba agira inama kudaceceka ahari ruswa kuko nuceceka siwo muti. Ati “iyo mutinya gutanga amakuru muba mutinya ko wawundi mwatanzeho amakuru azahindukira akabareba nabi, icya kabiri mutinya ko iyo wamaze gutanga ya ruswa uwo muntu bazamufunga ndetse nawe bakagufungana nawe”.

Yakomeje asobanura ko uramutse ukeneye serivise uwo uyaka akakwaka ruswa, ukanyarukira kuri polisi uti uriya muntu yanyatse ruswa kandi nayimuhaye bo batari babimenya ngo bagukurikirane, hakurikiranwa wawundi wayatse iryo ni itegeko rishya abantu benshi batazi.

Senateri François, yanagarutse kubatinya kugirwaho n’ingaruka nuwo wahaye ruswa ko azaguhindukirana akakugirira nabi, yasobanuye ko wawundi wabwiye amabanga yawe uti dore ruswa natanze cyangwa n’undi muntu wayitanze wowe genda ubikurikirane, utange amakuru afatika umuntu yaheraho, inzira iyo ariyo yose uwo nguwo wahaye amakuru ategetswe kukugirira ibanga, iyo atabikoze bikamenyekana arabihanirwa.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =